Ishyirwaho ry’igicuruzwa

Iriburiro

Igicuruzwa ni icyo ari cyo cyose gishobora gushyirwa ku isoko ngo kitabweho, cyakirwe, gikoreshwe cyangwa kiribwe mu buryo bwahaza ukwifuza cyangwa ubukene runaka.

Serivisi ni uburyo bw’ ibicuruzwa bugizwe n’ ibikorwa, inyungu cyangwa uguhazwa bigurishwa bidafatika mu ntoki.

a)Inzego z’ibicuruzwa

  • Mu gukora igicuruzwa, abategura igicuruzwa bakeneye gutekereza kugicuruzwa mu nzego eshatu. izo nzego eshatu ni;
    • Inyungu y’ibanze: Iki nicyo umuguzi agura.
    • Igicuruzwa nyacyo: Utegura igicuruzwa ashyiraho ibiranga igicuruzwa na serivisi, ishusho, izina, urwego rw’ ubwiza n’ igipfunyika.
    • Igicuruzwa cyongerewe: Iyi ni serivisi n’inyungu byubakiye ku nyungu y’ ibanze n’ igicuruzwa nyacyo.

 

a)    Ishyirwaho ry’igicuruzwa gishya

Ibi bivuze ishyirwaho ry’ ibicuruzwa by’ umwimerere, kongerera ubwiza igicuruzwa, no guhindura igicuruzwa no gushyiraho ibicuruzwa bishya.

b)    Urugendo rw’ ishyirwaho ry’ igicuruzwa gishya

Uru rugendo rurimo intambwe umunani z’ ingenzi

 

 

c)      Uruhererekane rw’ubuzima bw’ igicuruzwa

Uruhererekane rw’ ubuzima bw’ igicuruzwa rusobanura ko;

  • Ibicuruzwa bigira ubuzima
  • Umwanya n’ingamba z’ umwihariko by’ uruganda bigomba guhinduka uko igicuruzwa, isoko n’ abo muhanganiye isoko bihindutse bigendanye n’ igihe.
  • Buri kiciro mu ruhererekane rw’ubuzima bw’ igicuruzwa ruzana n’ ingorane n’ imbogamizi zihariye ku mucuruzi.
  • Inyungu zirazamuka zikanagwa mu bihe bitandukanye
  • Ibicuruzwa bisaba ingamba zitandukanye z’ imenyekanishabikorwa, z’ amafaranga, gutunganya umusaruro no kugura kuri buri kiciro.

Uru nirwo rugendo rw’ igurisha n’ inyungu by’ igicuruzwa mu buzima bwacyo bwose. rugizwe n’ ibyiciro bitanu: gukora igicuruzwa, kugishyira ku isoko, gutera imbere, gushing imizi, kuta agaciro

             Gukora igicuruzwa

kukigeza ku isoko

gukura

guhisha

kugabanuka

-Igitekerezo cy' igicuruzwa gishya

-Nta bigurishwa

-Ishoramari riratangiye

 

-Igicuruzwa kigezwa ku isoko

-Igurisha rikura buhoro

-Ibisohoka byinshi

-Nta nyungu

Kwemerwa ku isoko

-Inyungu iriyongera

-Kugabanuka kw' ibigurishwa

-Inyungu idahinduka /igabanuka

 

-Igurisha riragwa

Inyungu irabura

 

Ibiganiro mu matsinda

  • Uruhererekane rw’ ubuzima bw’ igicuruzwa rugizwe n'iki?
  • Ni ibihe bicuruzwa mu isoko uzi byaciye muri ruriya ruhererekane rwose?