Igenamigambi ry’ ubucuruzi

Kugirango atangire ubucuruzi, rwiyemezamirimo agomba kuba afite igitekerezo. Kugirango agere ku ntego, rwiyemezamirimo akora igenamigambi ry’ ubucuruzi riyobora irindi genamigambi n’iterambere.

•Iryo genamigambi riba rigaragaza ibintu byinshi birimo ibyemezo byafashwe birebana na ba nyir’ibikorwa, umutungo w’amafaranga ukenewe, niba ari ukugura ubucuruzi busanzwe buriho, gutangiza ubushyashya, cyangwa se kugura ubufatanye n’ ubundi bucuruzi.

•Igenamigambi ry’ubucuruzi rigaragaza iby’ibanze mu bucuruzi ndetse n’ibisobanuro intambwe ku yindi by’uburyo ubwo bucuruzi buzagera ku ntego zabwo.

•Iyo nyandiko yakagombye kugaragaza mu buryo bwemeza ko ubucuruzi buzashobora kugurisha umusaruro wabwo bukunguka bihagije cyangwa bugakurura abashoramari bashoboye.

Ni ikigaragaza ubushobozi n’ubwitange bwa nyir’ ubucuruzi.

a)    Intego z’igenamigambi ry’ ubucuruzi

  • Rireba umushinga/ubucuruzi wose wuzuye,
  • Rigaragaza ibikenerwa byashoboraga kwirengagizwa,
  • Ritanga ibishingirwaho mu gufata imyanzuro,
  •    Ritanga urugero imikorere ya nyayo y’ ubucuruzi mu gihe kiri imbere yapimirwaho,
  •     Ribona ibibazo rikabishakira ibisubizo mbere y’igihe 
  • Rishyiraho intego zumvikana kandi rikagaragaza uburyobwo kuzigeraho, kandi
  • Ritangaza ibitekerezo by’ ubucuruzi ku mpande za ngombwa

 

Ni ryari igenamigambi ry’ ubucuruzirikorwa?

  1. Igihe cyo gutangira ubucuruzi
  2. Igihe hateganywa kwagura ubucuruzi
  3. Igihe cyo gusaba inguzanyo

b)    igenamigambi ryiza ry’ ubucuruzi ryakabaye rifite ibi bikurikira:

  1. Incamake nyamukuru 
  2. Ishingiro ry’ ubucuruzi n’intego 
  3. Igenamigambi ry’isoko
  4. Igenamigambi ry’ibikorwa bigeza kumusaruro
  5. Igenamigambi ry’ amafaranga
  6. Imiterere n’imicungire, ibyago bikomeye bishoboka n’ibibazo
  7. Iteganyabikorwa
  8. Incamake n’umwanzuro n’imigereka

 

  1. incamake nyamukuru igaragaza intumbero y’ingenzi y’igenamigambi ikanibanda ku by’ingenzi bigize ubucuruzi
  • Incamake y’amateka y’igitekerezo cy’ ubucuruzi
  1. Incamake itanga imirongo mikuru y' iby' ingenzi iteganyamigambi kandi ikagaragaza infunguzo z' ingenzi z' ubucuruzi  
  • Gusobanura igicuruzwa
  • Isoko
  • Ingamba zo gucuruza
  • Isuzuma ry’ipiganwa ku isoko
  • Ingamba z’imikorere
  • Amafaranga akenewe n’iteganya
  • Isuzuma rikoranywe ubushishozi ry’ibyago bishoboka

Ibi byakagombye gutuma usoma ahita asobanukirwa ubucuruzi ako kanya.

 

 

 

  1. Ukugaragaza ubucuruzi kwerekana
  • Amateka ya nyir’ umushinga
  • Ubwoko bw’ ubucuruzi
  • Aho ubucuruzi bubarizwa
  • ibicuruzwa/serivisi bitangwa
  • uburyo bwo gutangira no gukura k’ ubucuruzi

 

(1) Gutanga amakuru y’ibanze y’ ubucuruzi no kugaragaza aho bihagaze ndetse n’ibishoboka

      (2) Kugaragaza abagize/ba nyir' ubucuruzi ndetse n’impamvu y’ishingwa

(3) Kugaragaza ubwoko bw’ ubucuruzi ndetse n’ibicuruzwa bizacuruzwa. Aho ubwo bucuruzi buherereye naho hagomba kugaragazwa

(4) Kugaragaza ingamba zo kwinjira ku isoko ziyongera ku buryo bwo kugeza ubucuruzi ku rugero rwifuzwa

 

Ibiganiro mu matsinda

  • Ese ibikorwa bito by’ ubuhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo bikenera igenamigambi ry’ubucuruzi?
  • Igenamigambi ry’ ubucuruzi rikorwa ryari kandi ku zihe mpamvu?
  • Igenamigambi ni ingenzi cyane kuri buri bucuruzi ariko ntabwo ari ubucuruzi bwinshi birikora. Ni izihe mpamvu zishobora kubitera?

 

  1. Igenamigambi ry’ imenyekanishabikorwa

Iri rigaragaza uko ubucuruzi buteganya kugurisha ibicuruzwa cyangwa serivisi byabwo.

  • Rikwiye kumenya no kugaragaza abaguzi batumberewe
  •    Abandi bacuruzi bacuruza ibicuruzwa bimeze cyangwa byabisimbura bagakwiye kumenywa hakanagaragazwa uburyo iryo hangana ku isoko rizatwarwa. Gushyiraho ibiciro ni ikigomba kwitabgaho kuri buri ruhande.
  •     Ibiciro byumvikana bishobora gukurura abaguzi ndetse no kugaragaza ibyo ubucuruzi buzinjiza bikwiye kwitabwaho.
  •     Kumenya abaguzi bigira ingaruka mu buryo bumwe ku kigero cy’igurwa ry’ibicuruzwa, bityo igenamigambi ry’itsinda ry’isoko rikwiriye kugaragaza muburyo busobanutse ibizifashishwa mu kwamamaza, imiyoboro n’ubukangurambaga bizakoreshwa.
  •     Abaguzi bashobora kuba badaherereye mu mwanya umwe, bisobanuye ko hakenewe abantu bashoboye bageza ibicuruzwa kubaguzi. Ingamba zo kugeza ibicuruzwa ku baguzi zigomba kugaragazwa


 

 

 

Kugirango Ibyinjira mu banyamuryango byiyongereho 10% bisaba ko Umusaruro w' imyaka wiyongereyeho 5% n' ibiciro bagurishaho bikiyongeraho 5%.

  • Kongera umusaruro - Gute? Abanyamuryango bagomba gukoresha ifumbire, kongera ingufu mu gufumbira, gute?
  • Kuzamura igiciro - gute? Umusaruro wagurishwa nyuma ku giciro cyo hejuru, bijyana no gutegura aho guhunikira, gute?

 

  1. Igenamigambi ry’imiterere/imiyoborere

Iri risobanura uko ubucuruzi buzakurikiranwa ngo bugere ku ntego yabwo. Intego nyamukuru ni ukugaragaza ko ubuyobozi bushoboye kuzuza intego z' ikigo. Umumaro wa buri muntu mu itsinda, ibikenerwa mu gutwara intego z’ ubucuruzi, bikwiriye kugaragazwa mu buryo busobanutse kugirango hirindwe ko abantu bakora  inshingano zimwe.

  • Imiterere y’imiyoborere

  • Abakozi b’ingenzi mu icungamutungo

  • Inshingano z’abakozi

  • Imishahara n’udushimwe by’ abakozi

.

  1. Igenamigambi ry’imikorere

Intego y’iki gice ni ukugaragaza ko ubucuruzi bushobiye gukora ibicuruzwa na serivisi ku nyungu.

  • Igaragaza uko ibicuruzwa bizakorwa
  • Rigaragaza mu buryo burambuye ibikoresho n’ibizasohorwa mu gukora ibicuruzwa.

 

  1. Igenamigambi ry’amafaranga  iki gice;
  • kigaragaza ingengo y’imari y’agateganyo yo gutangira no gukomeza ubucuruzi
  • Itsinda ry’ ubucuruzi rigomba gutegura ingengo y’imari y’ibikorwa byose bigomba gukorwa no gusobanura uko amafaranga yo kwifashisha azaboneka
  • Umubaruramari akwiriye gukora iki gice n’ubwo bwose nyir’ ubucuruzi agomba kugiramo uruhare.
  • Ritanga igitekerezo cy’aho amafaranga azaturuka.

1.       Amoko y’ UBUCURUZI

Habaho amoko atandukanye y’ ubucuruzi. Harimo ubw’ umuntu umwe, ubufatanye na n' ikigo giharanira inyungu. Ni abahe bakozi ukeneye mu bucuruzi bwawe? Ni ubuhe bumenyi n’ubunararibonye bikenewe? Ukeneye abakozi bangahe?

2.       igenamigambi ry’amafaranga

. Kugirango ubashe kugena ibiciro no gukora igenamigambi ry’amafaranga, ukeneye kubara ibisohoka ngo ibicuruzwa cyangwa serivisi utanga biboneke

 

 

 

3.       Imari shingiro

Imari shingiro ni umubare w’ amafaranga ukeneye kugirango utangire ubucuruzi bwawe. Amafaranga arakenewe ngo ugure ibikoresho, gukodesha, kwishyura abakozi n’ibindi

a) Aho imari shingiro ituruka

ubucuruzi buzakura amafaranga hehe? inguzanyo (MFI) ubwizigame

Aho amakuru akenerwa mu gukora igenamigambi ry’ ubucuruzi aturuka

Urutonde rukurikira rugazagaza ahashobora guturuka ubwunganizi mu gukora igenamigambi ry’ ubucuruzi.

  • Ibigo bya Leta bifasha abashaka gutangiza ubucuruzi buto.
  • Ibigo bitegamiye kuri Leta byunganira abashaka gutangira ubucuruzi mu buryo bw’ amahugurwa n’inama.
  • Abacungamutungo, abanyamategeko, abajyanama n’inzobere mu by’ ubucuruzi.
  • Abafite inararibonye mu murongo w’ ubucuruzi umuntu ashaka gutangira batanga inama zihariye.
  • Ibigo by’imari bishobora gutanga ubwunganizi kuri ba rwiyemezamirimo basaba inguzanyo.
  • Amahuriro nk’ inama y’abacuruzi n' amashyirahamwe y' abakoresha rimwe na rimwe agira imitwe y’ibikorwa bibyara inyungu ishobora gutanga ubwunganizi.