Inyandiko z’ ingenzi mu matsinda
- Igitabo cyandikwamo amafaranga
- Agatabo k’ ubwizigame
- Igitabo cy’ inama
- Inyandiko zuzuzwa mu gusaba inguzanyo
- Igitabo cyandikwamo abagize itsinda
a)Ishyinguranyandiko
Ishyinguranyandiko ni uburyo uruhererekane rw’ uburyo amakuru aremwa, agafatwa akanabungabungwa kugirango azabashe gukoreshwa mu gihe kizaza n’ itsinda cyangwa umuntu ku giti cye. Ishyinguranyandiko rinoze ni ingenzi ku micungire inoze y’ ibikorwa by’ ubuhinzi/ubworozi.
hari impamvu eshatu z’ ingezi abashoramari bagomba guhorana inyandiko z’ amafaranga zinoze ni uko;
- Gutanga amakuru ku musoro ku byinjira
- Kubona inguzanyo
- Igikoresho cy’ icungamutungo
b)Ibiranga uburyo bw’ ishyinguranyandiko
Zirikana iyimirongo migari mu gihe ushyira mu bikorwa cyangwa ugenzura ishyinguranyandiko ry’ amafaranga ryawe.
- Ryoroshye
- Ryujuje neza
- Uburyo bwo kugenzura ibijyanye n’ amafaranga bunononsoye.
- Amakuru atangiwe ku gihe
c)Ibyiciro by’ ishyinguranyandiko
- Icyiciro cya 1: kwandika ibyinjira n’ ibisohoka
- Icyiciro : kubika no gukoresha ibaruramari: bitanga amakuru y’ ibanze ajya mu mwanya rw' ibisigaye n’inyandiko igaragaza ibyinjiye
- Icyiciro cya 3: kwandika ibihingwa cyangwa amakuru: byuzuye, ariko byoroshye, iyuzuzanyandiko ririmo, inyandiko zo mu murima, amakuru yose y’ ingenzi arebana n’ imirimo itandukanye yo mu murima urugero: gutera, gusarura
- Icyiciro cya 4: gusuzuma ubucuruzi bushingiye ku buhinzi