Ingamba z’imenyekanishabikorwa
Gushyiraho ingamba ni ugutegura neza. Ni gahunda y’uburyo intego z’ ubucuruzi zizagerwaho
- Gushyiraho ingamba birimo kumenya, gusuzuma no gutoranya muri byinshi bishoboka.
- Ingamba zishobora kuba ku rwego rw’ imibanire, imikorere, gushyira hamwe, n’urw’ ubucuruzi.
- Buri gihe, igitekerezo ni ugukora uruvange rujyanye n’imbaraga ndetse n’intege nke z’ umuryango ku mahirwe agaragara kandi runita no ku mbogamizi.
- Iyo nzira irimo gusobanukirwa ubutumwa bw’ ubucuruzi intumbero zabyo, intumbero z’ imenyekanishabikorwa, noneho no gushyiraho ingamba z’ imenyekanishabikorwa.
- Ingamba z’ imicururize ubwo ni uruvange rwa gahunda zikenerwa kugirango intgo z’ imicururize zigerweho hanitabwa ku ntego n’intumbero rusange z’ ibikorwa bibyara inyungu.
a) Uruhererekane rwo gusyiraho ingamba;
- Kurema ubutumwa bw’ ubucuruzi
- kureba ku ntego z’ ubucuruzi
- Gusuzuma ingamba z’ ubucuruzi zisanzweho
- Gusobanura ibyo kwitabwaho
- Gushyiraho ingamba nshya
- Kumenya iby’ ingenzi byagezaku butsinzi
- Gutegura imigambi
- Gushyira imigambi mu bikorwa
- Gukurikirana imigambi
Ibyitabwaho bigari mu gushyiraho ingamba
- Hariho ingamba zo kwamamaza zitandukanye ku bikorwa bitandukanye cyangwa se no mu gikorwa kimwe
- Ingamba zishingira ku;
- Inzego z’ ubucuruzi (gutangira, gukura, gushinga imizi no kwaguka)- Buri rumwe muri izi nzego rusaba ingamba zihariye
- Ikigero cyo kwaguka kw’ isoko –kiri hasi cyangwa hejuru
- Umugabane/ingano by' isoko
- Ikigero cyo gukura no kwaguka- Guhanga udushya, igicuruzwa cyavuguruwe, ibishya/
- Ibicuruzwa bitandukanye
Ibigira uruhare mu kwanzura ingamba z’ isoko
b) Ikitegererezo cy’ingamba z’ubucuruzi
c) Ibice byo kwitabwaho mu ngamba z’ imenyekanishabikorwa
1. Guca isoko mo ibice no kugira abo ushaka kureshya by' umwihariko
Gucamo ibice: Kugabanya isoko mo amatsinda atandukanye y’ abaguzi bashobora gusaba gukenera ibicuruzwa bitandukanye cyangwa uruvange rw’imenyekanishabikorwa Ingamba;
- Guhuriza hamwe isoko- uruvange rumwe rw’imenyekanishabikorwa ku isoko rimwe rusange ridatandukanye.
- kwita ku isoko rimwe- uruvange rumwe rw’imenyekanishabikorwa ku masoko yatandukanijwe
- Itandukanya ryinshi; Uruvange rw’imenyekanishabikorwa rukorerwa buri gapande k’ isoko.
2. Ingamba z’ uruvange z’ imenyekanishabikorwa
|
|
|
|
|
Uko ibicuruzwa bipanze byakagombye gufasha ko byinjira mu bitekerezo by' abaguzi – ibiciro bito, imiterere yihariye
|
|
|
Group discussion ikiganiro mu itsinda
|