Igenamigambi ry’ amafaranga

Itsinda rigomba gukora ingengo y’ imari y’ ibikorwa byose bizakorwa rikanasobanura uko hazaboneka amafranga yo gukora ibyo bikorwa. Ingengo y’ imari ni inyandiko igaragaza ikoreshwa ry’ amafaranga (ibyinjira n’ibisohoka) hakurikijwe itsinda ry’ ibyihutirwa cyangwa umugambi mu gihe runaka. Umumaro w’ingengo y’ imari n’ inzira zo gukora ingengo y’ imari ni ibi bikurikira

1) Ituma imigambi n’intego bya koperative bigerwaho.;

2)Ritanga uburyo bwo kugenzura ibisohoka no gutuma ingamba zikomatanyije zishyirwaho igihe habayeho isesagura buri wese amenya uko amafaranga yinjira azakoreshwa.

3) Ryunganira mu ishyirwa mu bikorwa ry'imigambi

  1. Rifasha kugenzura imikorere y’itsinda
  2. Ni n’ igikoresho cyo gutera imbaraga kuko ritanga icyerekezo