Serivisi zihabwa abaguzi

Serivisi zihabwa abaguzi ni iki? Ibi ni ibikorwa cyangwa ibisubizo bituma abaguzi banyurwa, banezerwa cyangwa bishima.

“kunguka umuguzi mushya bisaba inshuro eshanu z’ imbaraga bisaba kugumana uwo usanganywe”

  •  kureshya no kugumana abaguzi bivuze ibi bikurikira:
  • Gutanga ubwiza, serivisi n’ agaciro.
  •  Guhora ushimisha abaguzi ko ku rwego rwo hejuru.
  • Gutanga serivisi nziza ku baguzi.
  • Kugumana uburyo bwiza bwo kwita ku baguzi.  

 serivisi zihabwa abaguzi zirimo imirimo yose ituma abaguzi boroherwa no guhaha:

  • Kugera ku mpande nyazo zigize ikigo.
  • Guhabwa serivisi zihuse kandi zishimishije, gusubiza no gukemua ibibazo.
  • ubwoko bwa serivisi.
  • Gutanga ubufasha, inama n’ amahugurwa ku bicuruzwa cyangwa serivisi nkenerwa.
  • Gufata komande y’ abaguzi no gukora ibisabwa byose ngo yubahirizwe ku gihe.
  •  Gusubiza ibyifuzo by’ abaguzi ako kanya.
  • Kwita mu buryo bwuzuye ku kwinuba n’ ibibazo byagaragajwe n’ abaguzi.
  • Gutanga amakuru ku bicuruzwa, ibiciro n’ imyihariko harimo ndetse n’ akamaro k’ ibicuruzwa byatangiye gukoreshwa.
  • Kwita kuri serivisi z’ igurisha kuri telefoni.
  • Kwita kuri konti nshya uko bisabwa.
  • Gukuza umubano mwiza n’ abkiliya- kumenya ibyo bakunda n’ ibyo banga, imbaraga n’ intege nke zabo.
  • Kuzana abubaka icyizere bashya; gushimangira abasanzwe.
  • Kurema no kugumana izina ryiza mu baguzi.

a)    Inzego eshatu zo kunyurwa:

  • Kutanyurwa iyo imikorere y’igicuruzwa/serivisi bitageze kubyo byari byitezweho.
  • Kunyurwa iyo imikorere ihuye n’ ibyari byitezwe.
  •  Kunyurwa cyane, kwishima no kunezerwa iyo imikorere irenze ibyari byitezwe.
  • Ibi birema ubucuti n’ ubudahemuka hagati y’ abaguzi n’ ubucuruzi.

b)     Ingamba z’ ihangana

Ingamba rusange-  Izi zishyirwa mu byiciro bishingiye ku bunini  n’imbaraga bw’ izo ngamba.

  • Imbibi z’ ingamba zerekeye ikigero cy' imicengerere y' isoko
  •  Imbaraga z'ingamba zirebana n'akarusho  uruganda rufite bituma rushobora guhangana ku isoko mu buryo burambye
  • Imigenere y’ ibisohora amafaranga
  • Gushyira ku isoko ibicuruzwa bitandukanye
  • Guca isoko mo ibice

c)     Ingamba zo kwiharira isoko

Inganda zishyirwa mu byiciro hashingiwe ku mugabane cyangwa ubwiganze zifite ku isoko zifite. By’ umwihariko, hariho amoko atatu y’ingamba zo kwiganza ku isoko:

  •  Umuyobozi
  •  Uhangana
  •  Ukurikira abandi

d)     Ingamba zo guhanga udushya

 Ibi birebana n'umuvuduko w’uruganda mu gukora ibicuruzwa bishya no guhanga udushya tw’ icyitegrerezo cy’ ubucuruzi. Ribaza niba ikigo kiri ku rwego rwo hejuru mu ikoranabuhanga rigezweho no guhanga udushya mu bucuruzi. hariho ingeri eshatu:

–     Abatangiza

–     Abakurikiranira hafi

–     Abakurikira bitinze

e)    Igamba z’ intambara y’ imenyekanishabikorwa

Iki gishushanyo kigaragaza ibyenda gusa hagati y’ ingamba z’ imenyekanishabikorwa n’ iza gisirikare.

 

Group discussion Ibiganiro mu matsinda

  • Serivisi zihabwa abaguzi ni iki?
  • Ni ukubera iki serivisi zihabwa abaguzi ari ingenzi?


Andi mahitamo akwiye y' ihangana arimo;

•   Ihurizahamwe ritambitse

•   Ihurizahamwe rihagaze

•   Itatanya

•    Gushyiramo imbaraga