Intambwe zikurikizwa mu igenamigambi ry’ ubucuruzi bushingiye ku buhinzi

Igenamigambi ni ingenzi cyane mu kugera ku ntego kwa buri bucuruzi, Ibihamya ni uko:    

  • Amahuriro menshi y’abahinzi akora nta genamigambi rihamye afite.
  • Ubucuruzi bugitangira bukunze kurangwa no kuba buhuze ku buryo butagira agahe na gato k’igenamigambi.
  • Ubucuruzi bumaze gukura buvugako bwamye bukora neza butarifite.

intambwe ya mbere mu gukora ubucuruzi bushingiye ku buhinzi yakabaye kugirana ikiganiro gikurikira nk'u itsinda

Inama

Igitekerezo cyo kuganiraho

Italiki

Igihe

Ahantu

1

ibishingirwaho mu bihinzi bubyara inyungu bw’ abantu ku giti cyabo ndetse n’ ibya koperative cyangwa itsinda ry’abahinzi

 

 

 

2

Gutuma abagize itsinda bagira igikorwa icyabo no gutegura inama

 

 

 

         3

Gusuzuma uko ubuhinzi buhagaze n’ibyo muri gukora bitanga umusaruro

 

 

 

         4

Guhindura isuzuma mo ibikorwa

 

 

 

          5

Gusobanukirwa uko ibikorwa byakunguka

 

 

 

          6

Gusobanukirwa imenyekanishabikorwa n’ amasoko muzagurishaho

 

 

 

 

 

Intambwe ya 1: isuzuma no kumenya amahirwe ahari

 

Soma iyi nkuru maze usubize ibibazo biyikurikira

Nyuma yo kurangiza amashuri abanza, Gasore yari yaravuye mu cyaro cy’iwabo ajya gushaka akazi mu mugi. N’ubwo ubuzima bwo mu mugi bwari bushimishije kandi akaba yari yarabonye amahirwe menshi yo gukora, ubuzima bwari bugoye. Se wa Gasore yari amaze gusaza ku buryo atari agishobora gucunga ari 1 y’ ubutaka bw’ umuryango wenyine, rero Gasore yari yishimiye gusubira iwabo. Ariko rero, yashakaga gukora uko ashoboye ngo azajye yinjiza ibihagije umuryango mu gihe kirekire. Ku bw’ ibyo, yari akeneye kumenya imihingire igezweho no gushaka icyakorwa ngo umusaruro uva kuri ubwo butaka wiyongere.

Akigaruka, Gasore yatangiye kuganira n’ abahinzi baho, ngo amenye ibihingwa bihingwa muri ako gace. Yamenye ko abenshi mu bahinzi bahingaga ibihingwa bimwe: ibishyimbo, ibitunguru n’ ibigori. Ababajije impamvu, bamubwiye ko ari ukuberako aribyo n’ abandi bose bakoraga; nibyo bamye bahinga. Yanamenye kandi ko aba bahinzi bagurishaga umusaruro wabo ku muguzi wa mbere wazaga mu murima.

Nk’intambwe ikurikiyeho, Gasore yafashe umwanzuro wo kumenya ibindi bihingwa byashoboraga kwera muri ako gace. Yagiye mu mugi wari hafi yaho, aganira n’abacuruzi bituma amenya ko hakenewe tungurusumu ku kigero cyo hejuru. Gasore yari abizi yuko guhinga tungurusumu byari nko guhinga ibitunguru, bityo ko bitari kumugora kuzihinga. Yanabonye abacuruzi batatu bamubwiye ko bamugurira tungurusumu igihe zaba ari nziza. Bamubwiye ko basanzwe bishyura amafaranga 100 ku kiro.

Mbere yo gushora imari mu guhinga tungurusumu, Gasore yasanze agomba kubanza kumenya niba yakunguka igihe yaramuka ahinze tungurusumu akanazigurisha ku giciro gisanzwe ku isoko. Yasuye icyaro baturanye, abahinzi baho bamufasha kubara inyungu iva muri tungurusumu.

Nk’intambwe ya nyuma, Gasore yegereye Agoronomu w’ikigo cyari hafi aho, nawe amugira inama yo gutangira guhinga tungurusumu atera ¼ cya Ari icyo gihingwa gishya. Ushinzwe iyamamazabuhinzi yamubwiye ko ashobora kweza hafi ibiro 750 kugeza ku biro 1000 kuri Ari, bityo kuri ¼ cya Ari, yari gusaruraho hagati y’ibiro 190 na 250 bya tungurusumu.

Arangije gushakisha amakuru, Gasore yahisemo guhinga tungurusumu kuri ¼ cya Ari y’umurimawe, agahinga ibishyimbo, ibitunguru n’ ibigori ahasigaye hose.

 

Ibibazo

  1. Ni iki Gasore yamenye ku bahinzi bo mu mudugudu w' iwabo?
  2. Ni iki Gasore yahisemo gukora? Yagikoze ate? Kubera iki cyari ingenzi?
  3. Ni iki Gasore yigiye ku isoko (abacuruzi?)
  4. Ni iki Gasore yahisemo gukora
  5. Kubera iki yari yiyizeye muri byo?

Intambwe ya 2: Igenamigambi

soma inkuru maze usubize ibibazo biyikurikira

Ashingiye kubyo yamenyeye mu isoko, ku bandi bahinzi ndetse no ku mpuguke mu buhinzi, Gasore yihaye intego yo guhinga tungurusumu kuri ¼ cya Ari akazigeza kuri ba bacuruzi batatu bamwegereye. Yamenye ko agurishije ibiro 250 bya tungurusumu, yakwinjiza amafaranga 12,500 y’U Rwanda. Ariko mu rwego rwo kubara ayo yakunguka, yagombaga kumenya ikiguzi cy’ibishorwamo kugirango abashe guhinga no kugurisha icyo gihingwa.

Gasore yakoze urutonde rw’ ibyo yari gukenera ngo ahinge tungurusumu, ni ukuvuga; imbuto, ifumbire, abakozi, uduhago duto tw' utuyungiro two gupakiramo tungurusumu, n’ibindi. Yabariyemo kandi n’igiciro cy’ ubwikorezi bwo kuvana izo tungurusumu mu murima akazigeza ku isoko. Yabaze ibyo byose asanga byamutwara amafaranga 3,500 y’U Rwanda, bisobanuye ko yaba yungutse inyungu yose hamwe y’amafaranga 9000 y’U Rwanda.

Birumvikana Gasore noneho yari akeneye gushyira umugambi we mu bikorwa, ni ukuvuga; kugura ibikenerwa byihutirwa, gupanga abakozi, gutegura umurima no guhinga igihingwa. Byongeye kandi, igihe igihingwa cyari kuba cyeze, yagombaga gutegura uburyo bwo kugipakira n’ubwikorezi.

Questions

  1. Umugambi wa gasore wari uwuhe?
  2. Ese itsinda ribasha kugira umugambi uhuriweho ku gutunganya umusaruro maze buri muhinzi agakora igenamigambi ry’ ibyo azakora n’ ingano y’ ubutaka izagenerwa buri gihingwa?

 

Intambwe ya 3a: Gushyira mu bikorwa, guha umurongo no kubona umusaruro

Soma inkuru ikurikira, usubize ibibazo bikurikira

Gasore amaze guha umurongo ibikenerwa byose, yateguye umurima ateramo imbuto za tungurusumu. Nyuma y’ ukwezi ariko, Gasore yabonye ko zitari zameze neza, kandi ntizanakura nk’ uko yari abyiteze. Yegereye Agoronomu amugisha inama, nawe amubbwira kongera kubiba akoresheje ubundi bwoko bw’imbuto. N’ubwo aya ayari andi mafaranga asohotse kuri Gasore, yashatse izindi mbuto zo gutera, kuko yari azi ko yasezeranyije abaguzi benshi mu isoko ko azabaha tungurusumu nziza. Yakoze imibare yihuse asanga n’ ubundi azunguka.

Abonye ko umusaruro uzatinda kubonekaho byibura igihe kingana n’ ukwezi, yongeye gutegura bundi bushya iby’ ubwikorezi. Ibi ntibyagize ikindi bimusaba kiyongereyeho. Ku nshuro ya kabiri, imbuto noneho zameze neza. Nyuma y’ibyumweru bike, tungurusumu za Gasore zendaga kuboneka kandi zasaga neza.

Igihe cy’isarura cyegereje, Gasore yaguze ibyo yari kuzazipakiramo mu kuzijyana kuri ya maduka. Nyuma yaho gato, gasore yasaruye tungurusumu ze. Yari yarakereweho ukwezi ku gihe zari zitegerejwe, ariko byari bikwiriye.

Ibibazo

1)Ni iki cyabaye nyuma yuko Gasore ateye tungurusumu ze? Yabikozeho iki? Kubera iki?

2)Igihe cy’isarura cyegereje, Gasore yakoze iki?

Intambwe ya 3b: Gukora imenyekanishabikorwa 

Soma inkuru ikurikira, usubize ibibazo

Tungurusumu zimaze gusarurwa, zarasuzumwe zirasukurwa. Ibishishwa bibi birajugunywa, maze ibisigaye bishyirwa twa duhago tw' utuyungiro. Byose bimaze gupimwa, Gasore yasanze akuyemo ibiro 200. Byari bike ho gato ugereranyije n’ibyo yari yiteze, ariko akurikije imibare ye, Gasore yari abizi ko n’ubundi ari bwunguke.

Ubwikorezi bwahageze nk’uko byari biteganijwe. Amasanduku yashyizwe mu modoka maze Gasore ashyira tungurusumu ze babacuruzi batatu. Ku ikubitiro, umucuruzi wa mbere yanze kugura izo tungurusumu kuko Gasore yari yarakerereweho ukwezi kose. Ariko rero, Gasore yamweretse ubwiza bw’umusaruro we amwemeza kuzigura.

Umucuruzi wa kabiri yemeye kuzigura, ariko yashakaga kuzishyura Gasore nyuma y’iminsi mirongo itandatu. Gasore amusobanurira ko uyu wariwo musaruro we wambere kandi yifuzaga gukomeza kugurisha kuri uwo mucuruzi, ariko ko bitashoboka niba uwo mucuruzi atakishyura mu buryo bunoze. Muri ubwo buryo, Gasore yemeza umucuruzi kwishyura 50 ku ijana ako kanya n’andi 50 ku ijana nyuma y’iminsi mirongo itandatu.

Umucuruzi wa gatatu yanze kwishyura kuri cya giciro bari bumvikanyeho. Avuga ko yashoboye kugura tungurusumu zihendutse kurushaho ku wundi muhinzi. Nanone, Gasore yereka uwo mucuruzi ubwiza bw’umusaruro we. Yanamubwiyeko bagenzi be baguze izo tungurusumu ku giciro cyumvikanyweho. Muri ubwo buryo, Gasore yamwemeje kwishyura igiciro cyumvikanyweho-muri kashi.

Ibibazo

  1. Gusarura no gupakira byagenze neza. Ni iki cyabaye ubwo Gasore yajyanaga tungurusumu kuri ba bacuruzi batatu? Byongey kandi, yabikozeho iki?

 

 

Intambwe ya 4: Gukurikirana

Soma inkuru ikurikira maze usubize ibibazo

Yabonye ko agomba kongera guhinga tungurusumu kuberako yari yakoresheje imbuto mbi. Yafashe umwanzuro ko ubutaha azajya abanza kubaza Agoronomu mbere yo kugura ibyo akoresha. Byongeye kandi, ntiyari yiteze kugirana ibibazo n’abacuruzi. Umucuruzi wambere yari yahangayikishijwe no gutinda kuzimugezaho. Ubutaha azahora amenyesha abakiliya aho bigeze. Ntiyari aniteze gusabwa kuzishyurwa mu minsi 60. Ubutaha azumvikana ku igurisha mbere y’igihe.

Yarungutse?. Gasore yari abizi ko amafaranga yinjiye avuye mu bucuruzi atangana n’inyungu. yagurishije ibiro 200 bya tungurusumu byose ku mafaranga 100 ku kiro. Bityo, ayo yinjije yose hamwe yari 20 000 FRW. Yari yashoyemo 4000FRW ubariyemo na ya 500FRW yaguze imbuto y’inyongera. Bityo, inyungu ye yose hamwe yari 6000.

Ubu nibwo bwari ubwa mbere Gasore ashinzwe umurima w’umuryango, none wari winjije amafaranga aruta ayo wari warinjije mu mwaka wabanje. Ababyeyi be bari batewe ishema nawe bamubaza icyo yari kuzakoresha umurima umwaka ukurikiyeho. Yavuze ko yari kuzashakisha amahirwe arusehoYari kongera n’ubundi gukora ubushakashatsi ku isoko; akavugana na Agoronomu n’abandi bahinzi. Yamara kugira amakuru ahagije, agafata umwanzuro w’ icyo gukora.

Kuri uwo munsi, Gasore yashakaga kwishima! Atumira umuryango we n’inshuti mu birori. Bose bashakaga kumenya uburyo yakuye amafaranga angana atyo muri wa murima. Yababwiye inkuru yose, kugirango nabo bigire kuri ubwo bunararibonye bwe.

IBIBAZO:

Nyuma y’uko Gasore acuruje tungurusumu ze zose agataha, ni iki yakoze? Kubera iki?

  1. Ni nk’ibihe bintu Gasore yaba yarigiye mu isuzuma yakoze? Yabikozeho iki?
  2. Ese Gasore yarungutse? Yabimenye ate? Yabikozeho iki?