IBIPIMO BY’ UBUZIRANENGE BWA TUNGRUSUMU
1.IRIBURIRO
Ibi bipimo by’ ubuziranenge bigamije gutuma ibikorwa by’ ubuhinzi bw’ imboga, imbuto n’ indabo bwuzuza ibisabwa by’ibanze ngo bugire umwanya ufatika ku isoko, ryaba iryo mu mahanga cyangwa iry’ imbere mu gihugu.
Ubuziranenge ntabwo ari ibyerekeranye n’ inyungu n’ igihombo gusa cyangwa guhigika abo mupiganwa, ahubwo bwerekeranye n’ umutekano, kuzuza isezerano no kuzuza iby’ ibanze cyane umuguzi aba yiteze. Ariko, mu kuzuza ibipimo by’ ubuziranenge, akenshi ibigo by’ ubucuruzi bikuramo inyungu iruseho kandi bikagabanya ibihombo. Ibirengeje ibipimo by’ ubuziranenge biba ari indashyikirwa bikarusha ibyo bipiganwa, kandi bikiyongerera ubushobozi bwabyo bwo kunguka n’ ubudahemuka bw’ abaguzi.
Uyu munsi, gutuma ibicuruzwa byuzuza ubuziranenge nibyo byatanze ibipimo bijya mu gicuruzwa cyangwa serivisi mbere y’ uko bishyirwa ku isoko. Mu gutuma ibicuruzwa byuzuza ubuziranenge hifashishwa abagenzuzi, rimwe na rimwe bigenga cyangwa abakorera muri icyo kigo, ngo basuzume uburyo bukoreshwa mu gutunganya igicuruzwa cyangwa mu mitangire ya serivisi. Muri ubu buryo, abafasha mu by’ubucuruzi mu midugudu y’ ubucuruzi bafasha guhugura no kugenzura umusaruro w’ imboga, imbuto n’ indabo w’ abahinzi mbere y’ uko ugera ku isoko.
Iyi nyigisho izafasha mu kugera kuri ibi bikurikira:
- Kongera ubushobozi bw’ ibigo by’ ubucuruzi bwo gutanga ku isoko tungurusumu zihorana ubuziranenge buhanitse bityo umuguzi anyurwe.
- Kongera ubuzranenge bwa tungurusumu bityo ufasha ibigo by’ ubucuruzi kugabanya ibiguzi by’ inyongera biterwa no kwangwa k’ umusaruro.
Ishusho 1 Gupakira tungurusumu mu buryo buhuye kandi bwujuje ubuziranenge. http://www.prettygarlic.com/product/view.php?id=8
Ibi bipimo bikoreshwa ku moko ya tungurusumu ahingwa abarirwa muri Allium sativum L. zigezwa ku muguzi zikiri mbisi, zumye ho gato cyangwa zumye, hatabariwemo tungurusumu z’ icyatsi zifite amababi yuzuye n’ udutanyu tutakuze neza na tungurusumu zo gutunganywa mu nganda.
1. IKORESHWA RY’ IBIPIMO
Intego y’ ibi bipimo ni ukugaragaza ubuziranenge busabwa kuri tungurusumu nyuma yo gutegurwa no gupakirwa.
2.AMAGAMBO AKORESHWA N’ ICYO ASOBANUYE
Mu magambo akoreshwa n’ icyo asobanuye, hakurikizwa ibi bikurikira
- Tungurusumu mbisi: bisobanuye umusaruro ufite uruti rw’ icyatsi kandi igihu cy’ inyuma ku kijumba kikaba kigitoshye.
- Tungurusumu mbisi ho gato: bisobanura umusaruro ufite uruti n’ igihu cy’ inyuma ku kijumba bitaruma neza.
- Tungurusumu zumye: bisobanuye umusaruro aho uruti, igihu cy’ inyuma cy’ ikijumba n’ uruhu rukikije buri gatanyu byumye neza.
4. IBISABWA UBUZIRANENGE
Intego y’ ibi biimo ni ukugaragaza ubuziranenge busabwa kuri tungurusumu nyuma yo kuzitegura no kuzipakira.
1.GUSHYIRA MU BYICIRO
Tungurusumu zibarirwa muri ibi byiciro bitatu bikurikira:
- ICYICIRO CY’ IKIRENGA
Tungurusumu zo muri iki cyiciro zigomba kuba zifite ubuziranenge buhebuje. Zigomba kuba ziranga ubwoko bwazo bwa gihanga cyangwa ubwoko bwazo mu bijyanye n’ ubucuruzi.
Ibijumba bigomba kuba:
- Bitangiritse
- Bifite ishusho idahindagurika
- Bisukuye neza
Bigomba kuba bidafite ubusembwa, uretse gusa inenge nto cyane ku buso, iyo gusa izo nenge zitagira ingaruka ku ishusho rusange y’ umusaruro, ubuziranenge, n’ ubushobozi bwo kubikwa no kugaragazwa mu ipaki.
- Udupande twa tungurusumu tugomba kuba dufatanye.
- Imizi ya tungurusumu zumye igomba gukatwa igatandukanywa n’ ikijumba.
Tungurusumu zo muri iki cyiciro zigomba kuba zifite ubuziranenge. Zigomba kuba ziranga ubwoko bwazo bwa gihanga cyangwa ubwoko bwazo mu bijyanye n’ubucuruzi. Ibijumba bigomba kuba:
Bitangiritse
Bifite ishusho idahindagurika cyane
Ariko rero, inenge ntoya zikurikira zishobora kwihanganirwa, iyo gusa zitagira ingaruka ku ishusho rusange y’ umusaruro, ubuziranenge, ubushobozi bwo guhunikwa no kugaragazwa mu ipaki.
- Udukomere duto ku ruhu rwo hanze rw’ ikijumba
- Udupande tugomba kuba dufatanye mu buryo bugaragara.
- ICYICIRO CYA II
Iki cyiciro kijyamo tungurusumu zitujuje ibisabwa ngo zishyirwe mu byiciro byisumbuye, ariko zujuje ibisabwa by’ ibanze byagaragajwe hejuru. Inenge ntoya zikurikira zishobora kwihanganirwa, iyo gusa tungurusumu igumana ibiyiranga by’ ingenzi bijyanye n’ ubuziranenge, ubushobozi bwo guhunikwa no kugaragazwa.
- Ugucikagurika mu ruhu rw’ inyuma cyangwa kuba hari ibice bibura mu ruhu rw’ inyuma rw’ ikijumba.
- Udukomere twakize
- Udukomere duto
- Ishusho idahuye
- Kuba habura udutanyu tugeze kuri dutatu.
2. AMABWIRIZA AREBANA N’ INGANO
Ingano igenwa n’ umubyimba uruta iyindi mu gihe tungurusumu yakatiwe hagati utambika.
- Umubyimba muto ntujya munsi ya mm45 kuri tungurusumu zo mu cyiciro cy’ ikirenga no mm30 kuri tungurusumu zo mu byiciro bya I na II.
- Kuri tungurusumu zagaragajwe zitatanye- zifite uruti- cyangwa ziri mu mishandiko, ikinyuranyo mu mubyimba hagati y’ ikijumba gito kurusha ibindi n’ ikinini kurusha ibindi mu ipaki imwe ntigishobora kurenga:
Mm15 aho umubyimba w’ ikijumba gito kurusha ibindi uri munsi ya mm40
Mm20 aho umubyimba w’ ikijumba gito kurusha ibindi ungana na cyangwa uruta mm40.
3.AMABWIRIZA AREBANA NO KWIHANGANIRA INENGE
Kwihanganira inenge mu bijyanye n’ ubuziranenge n’ ingano biremewe muri buri paki cyangwa buri cyiciro iyo tungurusumu zigaragajwe zitatanye, ku musaruro utujuje ibisabwa mu cyicirio cyagaragajwe.
A. UKWIHANGANIRA UBUZIRANENGE
- ICYICIRO CY’ IKIRENGA
5% by’ uburemere bwa tungurusumu zitujuje ibisabwa muri iki cyiciro ariko zujuje ibisabwa mu cyiciro cya I cyangwa, mu buryo budasanzwe, zivuye mu zihanganirwa muri icyo cyiciro.
- ICYICIRO CYA I
10% by’ uburemere bwa tungurusumu zitujuje ibisabwa muri iki cyiciro ariko zujuje ibisabwa mu cyiciro cya II cyangwa, mu buryo budasanzwe, zuvuye mu zihanganirwa muri icyo cyiciro. Muri ubu bwihangane, udutanyu twatangiye gushibuka mu buryo bugaragarira inyuma ntitugomba kurenza 1% by’ uburemere.
- ICYICIRO CYA II
10% by’ uburemere bwa tungurusumu zitujuje ibisabwa muri iki cyiciro ntizuzuze n’ iby’ ibanzebisabwa, hatabariwemo umusaruro wibasiriwe no kubora cyangwa uwangijwe n’ ubukonje cyangwa izuba, cyangwa ukundi kwangirika kose gutuma utaba ubereye kuribwa. Kuri ubu bwihangane hoyongeraho ibijumba bifite udutanyu twatangiye gushibuka mu buryo bugaragarira inyuma, ariko ntibirenge 5% by’ uburemere.
B. UKWIHANGANIRA INGANO
Mu byiciro byose: 10% by’ uburemere bw’ ibijumba bitujuje ibisabwa mu bijyane n’ ingano yagaragajwe, ariko bifite ingano iri hejuru gato cyangwa munsi gato y’ iyagaragajwe. Muri ubu bwihangane, ntihagomba kubamo ibirenze 3% by’ ibijumba bifite umubyimba muto ku mubyimba muto wagaragajwe ariko nabyo ntibigire umubyimba uri munsi ya mm25
4.AMABWIRIZA AREBANA NO KUGARAGAZA UMUSARURO
Ibiri muri buri paki cyangwa muri buri cyiciro ku musaruro wagaragajwe mu mbumbe, bigomba kuba bihuje kandi birimo gusa tungurusumu zifite inkomoko imwe, ubwoko bumwe bwa gihanga cyangwa ubujyanye n’ ubucuruzi, ubuziranenge n’ ingano (niba ingano yagenwe). Igice kigaragara cya’ ibigize ipaki cyangwa icyiciro ku musaruro wagaragajwe utatanye, kigomba kuba gihagarariye ibirimo byose.
Uretse tungurusumu zumye zagaragajwe mu migozi zishobora gutwarwa mu mbumbe (zipakirwa ako kanya mu modoka y’ ubwikorezi), tungurusumu zigomba gupakirwa mu buryp burinda umusaruro neza. Ibikoreshwa mo imbere mu ipaki bigomba kuba ari bishyashya, bisukuye kandi bifite ubuziranenge kugirango hirindwe ko byatera iyangirika ryaba iry’ imbere cyangwa iry’ inyuma ku musaruro. Ikoreshwa ry’ibikoresho, cyane cyane impapuro cyangwa za kashe, biriho amakuru ajyanye n’ ubucuruzi riremewe, iyo gusa ugucapa cyangwa ugushyiraho ibirango byakoreshejwe wino cyangwa kole idahumanya. Amapaki, cyangwa ibyiciro ku musaruro wagaragajwe mu mbumbe, ntagomba kubamo ikindi kintu icyo aricyo cyose.
Tungurusumu zigomba kugaragazwa mu buryo bukurikira:
(i) Zitatanye mu ipaki, uruti rukase, uburebure bw’ uruti ntibugomba kurenga:
Cm10 igihe ari tungurusumu mbisi n’ izumye gahoro.
Cm3 kuri tungurusumu zumye
(ii) Mu mishandiko/imifungo hakurikijwe:
umubare w’ ibijumba
Uburemere bwite
Ibiti (uruti) biba bigomba kuringanizwa.
(iii) Iyo ari tungurusumu zumye n’ izumye gahoro gusa, mu migozi hakurikijwe:
umubare w’ ibijumba, hakaba ibijumba bitandatu kuri buri mugozi
Uburemere bwite
Mu gihe ziaragajwe mu mishandiko cyangwa mu migozi, buri paki igomba kugira ibiyiranga bihuye (umubare w’ ibijumba cyangwa uburemere bwite)
Hatitawe ku bwoko bw’ igaragaza, ibiti (uruti) bigomba gukatwa mu buryo busukuye, kimwe n’ imizi kuri tungurusumu zashyizwe mu cyiciro cy’ ikirenga.
5.AMABWIRIZA AREBANA NO GUSHYIRAHO IBIRANGO
Buri paki igomba kugira ibi byihariye bikurikira, mu nyuguti zibumbiye hamwe ku ruhande rumwe bishyizweho mu buryo bugaragara kandi butahindurwa, kandi bikagaragarira inyuma. Kuri tungurusumu ziri mu migozi zitwawe mu mbumbe (zihise zishyirwa mu kinyabiziga), ibi byihariye bigomba kugaragara ku nyandiko iherekeje ibicuruzwa, kandi ifaishijwe ahagaragara mu kinyabiziga cy’ ubwikorezi.
- KUMENYEKANISHA
Uwabipakiye na/cyangwa uwabigejeje aho bijya: izina n’ aho abarizwa cyangwa ikimenyetso cya kode cyatanzwe mu buryo bwemewe. Ariko rero, mu gihe ikimenyetso cya kode gikoreshejwe, indanganturo ‘Uwabipakiye na/cyangwa uwabigejeje aho bijya (cyangwa impine bihuje ubusobanuro)’ igomba kugaragaza mu buryo buhuye n’ ikimenyetso cya kode.
- UBWOKO BW’ UMUSARURO
- ‘tungurusumu mbisi’, ‘tungurusumu zumye gahoro’ cyangwa ‘tungurusumu zumye’ niba ibirimo bitagaragarira inyuma.
- Name of the variety or commercial type (‘white garlic’, pink garlic’, etc).
Izina ry’ ubwoko bwa gihanga cyangwa ubwoko bugendanye n’ iby’ ubucuruzi (tungurusumu z' umweru, tungurusumu za move, …)
- ‘zashyizwe mu mwotsi’ aho byakozwe.
- INKOMOKO Y’ UMUSARURO
Igihugu umusaruro ukomokamo ndetse, rimwe na rimwe, n’ akarere wahinzwemo, cyangwa izina ry’ igihugu, akarere cyangwa agace.
- IBYIHARIYE MU BY’ UBUCURUZI
icyiciro
Ingano (niba ingano yagenwe) igaragazwa nk’ umubyimba muto n’umunini kurusha iyindi yose y’ ibijumba.
5.UMWANZURO
Guharanira ubuziranenge bifasha kompanyi kugera kubyo abaguzi bayo bifuza n’ ibyo biteze. Ubuziranenge buhanitse bwubaka icyizere mu baguzi, bigatuma ikigo cy’ ubucuruzi kibasha gupiganwa ku isoko. Bizigama ibiguzi kandi bigakemura ibibazo bitarakomera, kandi bifasha gushyiraho no kugumana ibipimo by’ ubuziranenge birinda ibibazo na mbere y’ uko biba. Gushora mu guharanira ubuziranenge ni indasimburwa mu bikorwa byinshi by’ ubucuruzi uyu munsi. Birushaho kugira umumaro iyo bikozwe guhera mu ntangiriro. Iyo guharanira ubuziranenge bikozwe neza, bitanga icyizere, bigasuzuma igicuruzwa kandi bigatuma ibikorwa by’ ubucuruzi bimenyekanisha ibicuruzwa byabyo nta nkomyi nyinshi.
Iyi nyigisho rero izafasha abahinzi kugira ubumenyi ku buziranenge n’ ibipimo bisabwa mu gutunganya no gupakira tungurusumu ngo buzuze ibisabwa ku isoko kandi bongere inyungu.