UBUHINZI BW’ IBISHYIMBO BY’ IMITEJA
1. Iriburiro
Ubuhinzi bw’ imiteja. Isoko: http://www.nafis.go.ke/vegetables/french-beans/french-beans/ |
|
Imiteja (bumwe mu bwoko bworoshye bw’ ibishyimbo) ni umusogwe uribwa w’ igishyimbo kitarakura cyangwa igishyimbo cya Yasenti. Andi mazina yabyo ni ibishyimbo by’ icyatsi cyangwa ibishyimbo byihuta. Imiteja ni imisogwe y’ icyatsi kibisi itarakura ihingirwa kuribwa imbere mu gihugu cyangwa koherezwa mu mahanga. Kubera ko imiteja isaba imirimo myinshi, abahinzi bagirwa inama kuyihinga ku buso buto, byashoboka bagatera bikebike. Ihingirwa kuribwa igisarurwa cyangwa gutunganywa. Kuyipfunyika mu dukopo no kuyikonjesha niko gutunganya kw’ ingenzi gukorwa ku miteja. Ibi bijyana n’ uko iki kinyamisogwe gisarurwa kicyorohereye kandi kitaruma, bitandukanye n’ibishyimbo bitanorwa. Ubushake bwo guhinga imiteja yaba iyo kuribwa igitoshye cyangwa iyo gutunganywa (cyane cyane gupfunyika mu dukopo no gukonjesha) buri kwiyongera cyane. Ikunze kongerwa mu mafunguro, amafunguro yo ku ruhande, n’ amasalade mu maresitora cyane cyane i Burayi.
Iki gihingwa ni kimwe mu musaruro w’ ingenzi w’ imboga zoherezwa mu mahanga. Hariho urunyurane mu miteja yo mu Rwanda mu kuba ishobora gukura izana utugozi dukura hagati mu musogwe cyangwa se ntitugire. Amoko menshi agezweho ntagira bene utwo tugozi, bituma yoroha mu kuribwa. N’ ubwo ingano ya poroteyini mu miteja ari nto kuko iri ku kigero cya 3% muri buri funguro, ingano ya vitamini imiteja igira irenga kuziba icyuho. Ingano ya vitamini C muri buri funguro ni 5%. Iya B-6 ifasha mu bikorwa bibera imbere mu mubiri ni 5%. Ubutare buri kuri icyo kigero cya 5% cy’ igaburo rya buri munsi, ikigero cyiza bihagije mu kurwanya ukubura amaraso. Ingano ya Manyeziyumu ikomeza amagufwa ni 6%. Vitamini A, yongerera amaso ubushobozi bwo kubona, iboneka muri uru ruboga kuri 2% by’ ifunguro ry’ umunsi. Ingano ya Kalisiyumu ni 3%, ihagije rwose mu gutuma agahu gatwikira amenyo gashashagirana mu buryo bwigaragaza.
2. Amoko y’ imiteja
Amoko y' imiteja migufi |
|||
Ubwoko |
ibiburanga |
||
Allegiriya (Allegria)
|
|
||
Anabele (Annabel) |
|
||
Igikomangoma (The Prince) |
|
||
Tipi (Teepee) |
|
|
|
Samanta |
Ibiyiranga n’ inyungu
|
||
Ferari (Ferrari) |
|
||
Amoko y’ imiteja arandaranda/ashingirirwa |
|||
ubwoko |
|
||
Kobura (Cobra) |
|
||
imiteja ya move ikabije (Purple Cascade)
|
|
||
Hanta (Hunter) |
|
||
.
3. Ibyo imiteja isaba mu kuyihinga
Ubutaka : Ibishyimbo bishobora gukura mu moko atandukanye y’ ubutaka kuva ku butaka bw’ umucanga, ubw’ inombe kugera ku bw’ ibumba bufite imborera ihagije n’ ubusharire bwiza. Ibishyimbo bibibirwako mu murima bigafata iminsi 60 ngo bikure ahashyuha. Ubusharire bw’ ubutaka bwiza ni 6.5 kugera kuri 7.5, ariko ibi bishyimbo bishobora kwihanganira ubutaka bushaririye cyane kugera ku kigero cya 4.5. Iyo ubusharire bw’ ubutaka buri ku kigero kiri munsi ya 4.5, ugukura kw’ igihingwa kurahungabana kuko bagiteri za Rizobiyumu ziba mu duhago tuba mu mizi y’ ibishyimbo zidakura neza.
Imvura: Ubuhinzi bwuhirwa n’ imvura bushoboka mu duce tugira imvura ikwiriye mu mwaka, ku kigero kiringaniye kugera ku kigero cyo hejuru cya mm900-1200 ku mwaka. Ariko rero, kugirango uhorane umusaruro cyane cyane mu gihe kitari icy’ imvura, ni ngombwa kuhira. Hakenerwa amazi kugera ku kigero cya mm50.
Ubushyuhe: Ikigero cyiza cy’ ubushyuhe kugirango imyaka ibashe kwera ni 20-25°C. Ariko rero, ibi bishyimbo bibasha kubaho mu bushyuhe kuva kuri 14-32 °C bitewe n’ ubwoko. Ingemwe ntizizihanganira ubushyuhe buri munsi ya °C 10. Ariko rero bikura neza ku butaka buseseka, ubutaka buseseka kugera ku butaka bw’ ibumba ryinshi buciyemo inzira z’ amazi ku buryo buhagije kandi bufite imborera nyinshi.
Ubutumburuke: Imiteja ikura neza mu butaka buringaniye cyangwa ubutaka bw’ udusozi bufite ubutumburuke kuva kuri 1500-2100 m.
4. Ibisabwa mu gutubura no kwemeza imbuto
Imiteja ibibirwako mu murima itanyuze mu buhumbikiro. Ubutaka bugomba guhingwa bihagije mbere gato yo gutera. Hamwe no kuhira, imiteja ishobora guhingwa umwaka wose ariko igihe cy’ ingenzi mu kohereza mu mahanga ni ukuva mu Ukwakira kugeza muri Gicurasi. Intera igomba kuba imirongo umwe umwe ya cm30x15 (urubuto rumwe muri buri mwobo) cyangwa imirongo ibiri ya cm 60 x 30. Intera igengwa n’ ubwoko, uburumbuke bw’ ubutaka, ukuboneka kw’ amazi ndetse n’ uko ikirere cyifashe. Abahinzi bagirwa inama yo gutera mu mitabo ifite hafi imirongo ine itandukanijwe n’ inzira ya 50 cm. Ubusharire bwiza bw’ ubutaka ni 6.5 kugera kuri 7.5, ariko ibishyimbo bishobora kwihanganira ubusharire bwinshi kugera ku kigero cya 4.5. Iyo ubusharire bw’ ubutaka buri ku kigero kiri munsi ya 4.5, ugukura kw’ igihingwa kurahungabana kuko bagiteri za Rizobiyumu ziba mu duhago tuba mu mizi y’ ibishyimbo zidakura neza. Ni byiza gukora isuzuma ry’ ubutaka mbere yo gutera. Amoko atandukanye ahingirwa koherezwa hanze agenwa n’ amahitamo aba ari kuri iryo soko.
5. Imicungire ikomatanyije y’ uburumbuke bw’ ubutaka
Ahagwa imvura nkeya, ni byiza kuhira. Umuhinzi agirwa inama yo gusuzuma ubutaka mbere yo gutera. Imiteja ibaho mu bushyuhe bwa 0C 20 kugera kuri 25. Ifumbire y’ imborera ni ngombwa cyane mu kongera uburumbuke bw’ ubutaka. Imiteja ihingwa biturutse ku mbuto. Intera igomba kuba imirongo umwe umwe ya cm30 x15 (urubuto rumwe muri buri mwobo) cyangwa imirongo ibiri ya cm60x30 nk’ uko urubuga cropnuts.com rubitangaza Ikura neza ku butaka buseseka, ubutaka buseseka kugera ku butaka bw’ ibumba ryinshi buciyemo inzira z’ amazi ku buryo buhagije kandi bufite imborera nyinshi bukagira n’ ubusharire buri ku kigero cya 6.5 kugera kuri 7.5. Imiteja ifata igihe cy’ ukwezi kugera ku mezi abiri kugira ngo ikure neza. Umuhinzi agomba kubungabunga ubuhinzi bwe akora imirimo nko kubagara kugirango agabanye uguhanganira intungagihingwa ziri mu butaka, urumuri rw’ izuba, umwanya n’ amazi no kurinda imyaka ibyonnyi biyitera indwara.
6. Ubuhinzi buvugurura umutungo kamere
Ibishyimbo by' imiteja bisasiye https://steemit.com/life/@holisticmom/excited-newbie-grower-sees-first-seeds-pop |
Gushingirira ni ngombwa ku miteja irandaranda kugirango umusaruro ube mwinshi.
Gusasira nabyo ni ngombwa kuko bigabanya isuri, bikabungabunga ubuhehere mu butaka, bikirukana ibyonnyi bitera indwara kandi bikongera uburumbuke mu butaka igihe biboze.
Gusimburanya imyaka mu murima: Bigomba gukorwa kenshi kuko bifasha kurwanya ibyatsi, indwara kandi byongera uburumbuke mu butaka byongeramo Azote mu butaka. Ibi bigomba gukorwa hakoreshwa imyaka itabarizwa mu muryango w’ ibihingwa wa Fabase. Bifasha mu kurwanya ibyatsi, ibyonnyi n’indwara, kugabanya isuri no kuvugurura ibikomoka ku binyabuzima mu butaka.
7. Gutegura umurima
Gutegura umurima wo guhingamo imiteja |
Guhitamo no gutegura umurima: muri rusange, ibishyimbo bisanzwe bisaba ubutaka burebure, bwera, guhera ku bw' ibumba kugera ku buseseka, bufite imiterere myiza, ubusharire buri hagati ya 5.5 - 6.5, bushashe cyangwa buhengamye ho gato bufite inzira nziza z’ amazi. Tegura umutabo neza maze uvomerere mbere yo gutera kugirango ubutaka bube buherehereye mu buryo bungana.
Kugirango imiteja igire intangiriro nziza, rima igice cyo hejuru cy’ umurima wawe ugeze ku bujyakuzimu bwa 15.24 cm kugera kuri 20.32 cm kugirango umare mu murima ibibumbe by’ ubutaka cyangwa ibya Sodiyumu. Umutabo ugizwe n’ ubutaka burebure, budafatanye wemerera imizi gusakara vuba ikagera ku mazi, intungagihingwa n’ umwuka mu buryo bworoshye. Kugirango imiteja imere, tegereza ko ubushyuhe mu butaka bugera byibura kuri 60 oF kugirango utere. Kugirango utange ibyatsi, hinga umurima inshuro ebyiri kugera kuri eshatu mu gihe cy’ iminsi myinshi mbere yo gutera (uko ubikora kenshi, niko bitanga umusaruro mwiza). Buri gihe uko ukoze ibi, wica ibyatsi byinshi byari byatangiye kumera. Hinga rimwe bwa nyuma mbere gato yo gutera. Kwita ku butaka muri buno buryo bigabanya imirimo yo kubagara ho kimwe cya kabiri. Imyinshi mu miteja ntabwo irobanura cyane aho ishorera imizi. Izaguha umusaruro mwiza mu butaka bw’ inombe, ubw’ umucanga, urutare, bukungahaye cyangwa bukennye yewe no mu ibumba. Ibyo aribyo byose ariko, irinde gutera imiteja mu gicucu cyangwa mu butaka buhora butose cyangwa budafite inzira z’ amazi zihagije. Indwara z’ ibishyimbo zigira imbaraga ahantu hahehereye, kandi imizi ishobora kutabona umwuka mwiza iyo amazi n’ ibyondo bipfutse inzira zayo z’ umwuka.
Kubiba: Imiteja ibibirwako mu murima. Ubutaka bugomba guhingwa neza mbere yo gutera. Hamwe no kuhira, imiteja ishobora guhingwa umwaka wose ariko igihe cy’ ingenzi cyo kohereza mu mahanga ni ukuva mu Ukwakira kugera muri Gicurasi. Intera igomba kuba imirongo umwe umwe ya cm30x15 (urubuto rumwe muri buri mwobo) cyangwa imirongo ibiri ya cm 60 x 30. Intera igengwa n’ ubwoko, uburumbuke bw’ ubutaka, ukuboneka kw’ amazi ndetse n’ uko ikirere cyifashe. Abahinzi bagirwa inama yo gutera mu mitabo y’ imirongo hafi ine itandukanyijwe n’ inzira ya hafi cm 50.
Ubutumburuke bw’ ahaterwa bugomba kuba bumwe, cyangwa bwenda gusa n’ ubw’ aho ibiterwa bituruka kugirango imyaka izabashe kurabya. Wihinga ibishyimbo mu murima umwe imyaka ikurikiranye, kugirango wirinde ibibazo by’ indwara.
- Amafumbire
Kugirango ubone umusaruro mwiza, gukoresha amafumbire haba ashyirwa mu mizi cyangwa ku mababi ni ingenzi. Ubutaka budakungahaye ku bikomoka ku binyabuzima bugomba kongerwamo ifumbire y’ imborera.
Koresha 100 kg za DAP kuri Ari maze uyivange n’ ubutaka mbere yo gutera. Bahitamo gukoresha DAP kuko ifite ingano nyinshi ya Fosifore ifasha igihingwa mu gukura kw’ imizi. Hashobora no gukoreshwa andi mafumbire ashingiye kuri Fosifore nka TSP. Icyumweru kimwe nyuma yo kumera, ibihingwa bito bigomba guterwa LAVENDER SUPER STARTER® ml 20 / L 20 cyangwa GATIT SUPER START® g 50 / L 20 kugirango ibihingwa bigire imbaraga mu gufata hamwe n’ izindi nyungu.
Gushyira ifumbire yo gukuza imyaka: Koresha 50 kg za CAN kuri Ari ibihingwa bikiri ku kigero cy’ amababi 3 ya mbere na kg50 igihe igihingwa gitangiye kurabya. CAN yongera Azote mu butaka, bikongera ibara ry’ icyatsi mu mababi, rishinzwe gukora ibitunga igihingwa. Andi mafumbire ashingiye kuri Azote nka Ire nayo ashobora gukoreshwa.
Tera igihingwa GATIT SUPER GROWTH® g50/L20 cyangwa LAVENDER SUPER GROWTH & VEGETATIVE® ml20/L20 atanga Azote y’ ingenzi hamwe n’ izindi ntungagihingwa z’ ingenzi. iyo igihingwa gitangiye kurabya no kugira imisogwe, gitere GATIT SUPER FLOWERS & FRUITS® g50/L20 cyangwa DIMIPHITE® ml20/L20 cyangwa GOLDCHANCE MULTISUPER K® g50/L20 cyangwa LAVENDER. Gukoresha VITABOR GOLD® ml30/l20 nabyo birinda indabo guhunguka.
Aya mafumbire akungahaye ku ntungagihingwa zituma igihingwa kigira imisogwe myiza.
2.Kubagara no gusasira
Kuba umurima urimo ibyatsi bigabanya ubushobozi bw’ igihingwa bwo kwera kuko ibyo byatsi bicuranwa n’ igihingwa intugagihingwa kandi bigacumbikira indwara n’ ibyonnyi, bityo ni ngombwa cyane kubagara. Koresha HOTLINE® 450SC ku kigero cya ml 50 / L 20, umuti utoranya wica ibyatsi mbere yo kumera ukarwanya ibyatsi by’ amababi magari ndetse n’ utwatsi. Mu gihe cyo kurabya, ntugomba kubagara kugirango wirinde guhungabanya igihingwa kikaba cyatakaza indabo.
3. Kuhira
Kuba hari ubuhehere bigira uruhare mu kuringaniza, umusaruro n’ ubwiza bw’ umusaruro bityo kuvomerera ni ngombwa mu gihe imvura idahagije. Ni byiza kandi guhinga ku mabimba no gukoresha uburyo bwo kuhira hagati y’ imitabo mu butaka bw’ ibumba ryinshi kuko imiteja itihanganira amazi areka. Kubura amazi mu gihe cyo kurabya no kuza kw’ imisogwe bitera gutakaza indabo no kwihinahina kw’ imisogwe bitera umusaruro muke.
9. Kurwanya indwara n’ ibyonnyi
a) Ibyonnyi by' ibishyimbo by' imiteja
Icyonnyi |
Ibyangizwa |
Kucyirwanya |
Isazi y’ imbuto y’ ibishyimbo Isoko |
Isazi y’ imbuto y’ ibishyimbo, inazwi nk’ urunyo rw’ imbuto y’ ibigori, ijya gusa n’ isazi nto yo mu nzu. Ifite uburebure buri hafi ya cm1. Ituma ibihingwa bimera mu kajagari. Iyo ibihingwa byangiritse bimeze, biragwingira, bikagira intege nke kandi bikananirwa gutanga umusaruro. |
Hungira imbuto mbere yo gutera ukoresheje umuti wica udusimba Kugabanya ingano y' ifumbire y' imborera ahantu higeze haba isazi y' imbuto y' ibishymbo Irinde gutera ibishyimbo mu murima uhinzwe vuba ahantu iyi sazi iteje ikibazo Simburanya ibihingwa mu murima |
Ubuhunduguru
|
Ni udusimba tugira imibiri mito kandi yorohereye dutura mu ruhande rwo hasi rw’ ibabi n’/cyangwa uruti by’ igihingwa; dukunda kugira ibara ry’icyatsi cyangwa umuhondo, ariko dushobora no kugira ibara rya move, iry’ ikigina, umutuku cyangwa umukara bitewe n’ubwoko cyangwa igihingwa twafashe; Iyo uduhunduguru twabaye twinshi dushobora gutera amababi kuba umuhondo cyangwa kugira utudomo ducikaguritse cyangwa twumye, imitwe yagwingiye; Uduhunduguru dukora amatembabuzi afatira, arimo urusukarisukari yitwa ikime cy’ ubuki akorohereza gukura k’ uruhumbu rusa n’ umwotsi ku bihingwa. |
Niba uduhunduguru turi gusa ku mababi make cyangwa amashami make, icyo gihe ibice turiho dushobora gukatwa mu rwego rwo kwirinda Gukoresha imbuto yihanganira utu dusimba, niba ihari Gukoresha isaso igarura urumuri nka pulastike zifite amabara zishobora kubuza uduhunduguru kuza kurya ku gihingwa Gukoresha imiti yica udukoko (insegitiside) igihe uduhunduguru ari twinshi cyane |
Nkongwa (Beet armyworm)
|
Icukura imyobo mu mababi ishobora kuba ari umwe cyangwa myinshi, ifite ishusho y’ uruziga cyangwa ishusho idafututse; amababi asigarana ya mirongo yayo gusa; ibikomere byo hejuru byumye ku misogwe; ikirundo cy’ amagi 50-150 gishobora kugaragara ku mababi; Inyo nto zigira ibara ry’ icyatsi cyererutse kugera ku muhondo |
Gukoresha ibindi binyabuzima hakoreshwe abanzi kamere ziba indiririzi z' inyo Mu mirima minini, hakoreshwa ibinyabutabire mu kurwanya izi nkongwa |
Inyo z' ibigori ( Helicoverpa zea)
|
|
|
Inanda (Cut worm)
Isoko https://plantvillage.psu.edu/topics/bean/infos |
|
|
Ibivumvuri bya Mexike (Epilachna varivestis) |
|
|
b) Indwara z' ibishyimbo by' imiteja
Indwara mu miteja |
||
Indwara |
|
|
Umugese
Isoko https://www.plantwise.org/KnowledgeBank/factsheetforfarmers/20127802224 |
|
|
Ibizinga
|
|
|
Kubora kw'imizi
isoko https://www.infonet-biovision.org/PlantHealth/Crops/Beans |
|
|
Ibizinga biterwa na bagiteri |
|
|
Akaribata
Isoko |
|
|
Virusi y' ibishyimbo
Isoko https://www.growveg.com/plant-diseases/us-and-canada/bean-mosaic-virus/ |
|
|
Milidiyu y’ agafu Isoko : https://www.growveg.com/plant-diseases/us-and-canada/bean-powdery-mildew/ |
|
|
Milidiyu
|
|
|
10. Gusarura, kwita ku musaruro no guhunika umusaruro w’ imiteja.
Gusarura
Bitangira kuva ibyumweru 6 kugera ku 8 nyuma yo gutera bitewe n’ ubwoko ndetse n’ aho igihingwa kiri. Ibyiza ni ugusarura mu gitondo ariko igihingwa kidatose cyane kandi bugakorwa hasoromanwa ubwitonzi imisogwe igasoromwa ku gihingwa idakuruwe. Mu gusarura, hashyirwamo intera y’ iminsi idahindagurika ikagenwa n’ ibyihariye ku isoko. Urugero, inshuro ebyiri mu cyumweru kugirango ubone imiteja yoroshye n’ inshuro eshatu mu cyumweru kugirango ubone imiteja yoroshye cyane, kandi bishobora kumara hafi ukwezi kose. Kuyisarura ikiri mito bituma igihingwa kirushaho kuyikora, kandi ikaba iryoshye.
Umusaruro
Ari imwe ishobora kuvaho toni 4 kugera kuri 6 z’ imiteja.
Gufata neza umusaruro
Ni ngombwa kwita ku musaruro mu rwego rwo kubungabunga ubwiza bwawo. Nk’ urugero, imiteja yasaruwe ntigomba gushyirwa ku zuba, kandi amakarito asarurirwamo ntagomba kuzuzwa birengeje urugero rwayo.
Kurobanura no gushyira mu byiciro
Kurobanura bikorwa mu rwego rwo kuvanamo imiteja yavunitse, iyihinahinnye n’ iyakomeretse kimwe n’ ibindi bisigazwa by’ igihingwa mu gihe gushyira mu byiciro byo bigomba gukorwa hashingiwe ku ngano y’ imisogwe.
Gupakira
Gusarura ibishyimbo by' imiteja https://www.johnnyseeds.com/growers-library/vegetables/about-snap-beans.html |
Ibikorwa bijyanye no gupakira bigomba gutanga amakarito y’ umusaruro yujuje ibipimo by’ ubuziranenge byashyizweho n’ umuryango w’ ubumwe bw’ u Burayi ku miteja (ibipimo by’ ubuziranenge EC 912/2001) kandi buri karito yapakiriwe koherezwa hanze igomba kugaragaza ibiranga igicuruzwa, ni ukuvuga: izina rya nyir’ umusaruro, ubunini, icyiciro, inkomoko, n’ ibindi.
Guhunika
Nyuma gato yo gupakira, umusaruro ugomba guhita ubikwa mu cyumba gikonjesha. Ubushyuhe bukaba 40C kandi ubuhehere rusange bukaba hafi 80%. Imiteja ishobora kubikwa icyumweru.
11.Gucuruza
Isoko ry’ ingenzi ry’ imiteja ni iryo mu muryango w’ ubumwe bw’ u Burayi kandi isoko ryo mu mahanga mu Rwanda riri mu bihembwe bibiri by’ ingenzi aribyo; igihe imiteja ikenerwa ari myinshi ku isoko (Nzeri kugera muri Mutarama, aho umusaruro uboneka uturuka cyane cyane mu kuhira) n’ igihe imiteja ikenerwa ku isoko ari mike (Kamena kugera muri Nzeri, igihe cy’ imvura nyinshi bituma imiteja iboneka ku bwinshi ikagira igiciro gito). Amakuru aturuka muri NAEB agaragaza ko kugeza mu Ugushyingo 2016 imiteja yoherezwaga mu bufaransa no mu bwongereza kandi ko hari amasoko atanga icyizere yafungutse muri Leta zunze ubumwe z’ abarabu no mu burasirazuba bwo hagati.
Kurobanura no gushyira imiteja yo kugurisha mu byiciro https://mambo.hypotheses.org/164 |
12. Amashakiro
https://cropnuts.com/french-beans-farming-guide/
https://www.selinawamucii.com/produce/fruits-and-vegetables/rwanda-french-beans/
http://www.nafis.go.ke/vegetables/french-beans/disease-control/
https://steemit.com/life/@holisticmom/excited-newbie-grower-sees-first-seeds-pop
https://beanipm.pbgworks.org/angular-leaf-spot
https://www.infonet-biovision.org/PlantHealth/Crops/Beans
https://www.growveg.com/plant-diseases/us-and-canada/bean-mosaic-virus/
https://www.liberaldictionary.com/downy-mildew/