Ibyifashishwa ngo umudugudu w’ ubucuruzi ugere ku ntego
a)Iteganyabikorwa ry’ umudugudu w’ ubucuruzi
Iteganyabikorwa ni uburyo bwo gushimangira intumbero y’ itsinda. Rigaragaza inzira itsinda rizakoreshamo ingamba zaryo ngo rigere ku ntego zaryo.
Ibibazo by’ ingenzi mu iteganyabikorwa
- Ni izihe mpinduka zizabaho?
- Ni inde uzazana izo mpinduka?
- Ni ryari zizabaho kandi zizamara igihe kingana gite?
- Ni uwuhe mutungo (amafaranga, abantu) uzakenerwa ngo izo mpinduka zibeho
- Itumanaho (Ni nde ukwiriye kumenya iki?)
Imidugudu y’ ubucuruzi igomba buri gihe guhanga amaso yayo ku igenamigambi ry’ ubucuruzi; igenamigambi ry’ ubucuruzi ni ikarita igaragaza inzira y’ ubucuruzi bw’ umushoramari. Iteganyabikorwa rishyirwaho rikurikije igenamigambi ry’ ubucuruzi mu gihe no mu gace runaka ariko nanone rigaragaza ibikenerwa.Iteganyabikorwa rigomba kugaragaza amakuru nka:
- Ni iki kigiye guterwa; ingano y’imbuto/ingemwe, ifumbire ibindi bigurwa bizakenerwa bijyanye n’ ingano y’ ubutaka
- Abakozi b’ abantu n’ imashini bikenewe
- Ubugenzuzi bw’ ibyiciro byo kuva ku gutera, kugera ku kugurisha n’ ibikenerwa gukorwa kuri buri rwego rwasuzumwe
- Ingano y’ amafaranga akenewe n’ aho azaturuka
- Ni gute umusaruro uzagera ku isoko
b)Ibiranga iteganyabikorwa ryiza
- Kuba ryuzuye - Rigaragaza intambwe zose z’ ibikorwa cyangwa impinduka zigomba gushakishwa mu bice byose by’ itsinda?
- Risobanutse - Biragaragara uzakora iki, ryari?
- Rijyanye n’ igihe - Iteganyabikorwa rigaragaza umurimo uri gukorwa ubu? Ribona amahirwe ndetse n’ imbogamizi biri kuzamuka?
c)Uko iteganyabikorwa ryiza ry’ itsinda rikorwa; intambwe
- Garagaza abazagira uruhare mu itegurwa ry’ iteganyabikorwa
- Tegura inama hamwe n’ itsinda ryawe ngo mutegure itegenyanyabikorwa ryanyu
- Mukore iteganyabikorwa rigizwe n’ intambwe z’ ibikorwa byita ku mpinduka zose zifuzwa
- Mugenzure mwitonze iteganyabikorwa mureba ko ryuzuye
- Murikurikirane
- Mumenyeshe bose ibiri gukorwa
- Muhorane amakuru y’ ibyo (n’uko) mwakoze
d)Urugero rw’iteganyabikorwa
intego |
igikorwa |
Ibiranga (ibimenyetso) |
Ubishinzwe |
Igihe cyo gutangira |
Igihe cyo gusoza |
Umutungo ukenewe |
Isoko ry' umuceri |
Kuvugana n’ umucuruzi |
Umuguzi asura AMSC |
Komite ishinzwe imenyekanishabikorwa |
14/6/19 |
15/6/19 |
|
Kubaka ikusanyirizo |
Gusaba umukuru |
Guhabwa ubutaka na leta |
Umunyamabanga |
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
e)Iteganyamigambi ry’ imikorere
Risobanuye ingengabihe igamije imikoreshereze myiza y’ umutungo mu mikorere n’ iyunguka mu mirimo y’ ubuhinzi/ubworozi. Ibi birimo guterera ku gihe, ingano y’ imbuto, igihe cyo gusarura no kugeza umusaruro ku isoko.
Iteganyamigambi ry’ imikorere rihinduka bitewe n’ igihingwa kuko ibihingwa bigira ibihe byo gukura bitandukanye kandi rishingira ku mutungo uhari nk'’ imvura n’ iboneka ry’ amazi, imbuto, ifumbire, ibikoresho, imashini n’ amahirwe ahari nk’ amasoko.
a)Ishyinguranyandiko
Kugirango wizere ko ucunga imari mu bucuruzi bwawe, ni ngombwa kubika neza inyandiko zabugenewe. Ishyinguranyandiko ni uruhererekane rwuzuye aho amakuru akorwa, agafatwa kandi akabungabungwa ngo azakoreshwe mu gihe kiri imbere n’ ishyirahamwe cyangwa abantu ku giti cyabo. Ishyinguranyandiko ryiza ni ingenzi mu micungire y’ ubuhinzi/ubworozi. Ntabwo ari ko ibindi bigira uruhare mu mitunganyirize y’ umusaruro byacungwa neza byose nta nyandiko zihari.
Kubera iki ari ngombwa gukora neza ishyinguranyandiko?
- Inyandiko zikozwe neza zikwemerera gukurikirana imikorere y’ ubuhinzi/ubworozi bwawe.
- Inyandiko zikozwe neza zizaba ingenzi mu kwemeza abakuguriza nk’ amabanki cyangwa ibigo by’ imari iciriritse kukuguriza.
- Iyo ufite inyandiko zikozwe neza, bigushoboza gutegura neza. Nk’ urugero, iyo wujuje iby’ imari bisabwa byerekanywe hano hasi, bikwereka ku iherezo ingano y’ amafaranga ukeneye, bityo ingano y’ inguzanyo ukeneye gusaba.
b)Isuzuma ry’ ikiguzi n’ inyungu
Isuzuma ry’ ikiguzi n’ inyungu rigereranya kandi rigahuza agaciro mu mafaranga k’ inyungu n’ ibiguzi ku muryango by’ umushinga, rikagaragaza niba bikwiriye. Isuzuma ry’ ikiguzi n’ inyungurikorwa ngo harebwe uko igikorwa cyateganyijwe kizaba; cyiza cyangwa kibi. Isuzuma ry’ ikiguzi n’ inyungu ribona, rigapima ingano, rigahuza inyungu, maze rikabona, rikanakuramo ibihombo cyangwa ibiguzi byose. Ikinyuranyo hagati y’ ibyo bibiri kigaragaza niba igikorwa cyateganyijwe gikwiriye.
|
Ikintu |
Urugero |
Ingano |
Ikiguzi cya kimwe |
Ikiguzi cya byose |
|
Gutema ibihuru |
Kuri Ari |
|
|
|
|
Gutegura umurima kurima |
Kuri Ari |
|
|
|
|
Gutegura umurima Gusanza |
Kuri Ari |
|
|
|
|
Gukora amabimba |
Kuri Ari |
|
|
|
|
Ikiguzi cy’ imbuto |
Imifuka |
|
|
|
|
Ikiguzi cy’ ifumbire mvaruganda |
Amafaranga ku kilo |
|
|
|
|
Ikiguzi cy’ ifumbire y’ imborera |
Amafaranga ku kilo |
|
|
|
|
Kubiba |
Umubyizi |
|
|
|
|
Kubagara bwa mbere |
Umubyizi |
|
|
|
|
Kubagara bwa kabiri |
Umubyizi |
|
|
|
|
Ikiguzi cyo gutera imiti |
Umubyizi |
|
|
|
|
Ikiguzi cyo gusarura |
Umubyizi |
|
|
|
|
Ikiguzi cy’ ubwikorezi |
Amafaranga ku kilo |
|
|
|
|
Ikiguzi cyo gupakira |
Amafaranga ku ipaki |
|
|
|
|
Kumisha |
Umubyizi |
|
|
|
|
Ikiguzi cyose cy’ ibikorwa |
|
|
|
|
|
Umusaruro kuri Ari |
ibiro/Ari |
|
|
|
|
Igiciro cya kimwe mu murima |
Amafaranga ku kilo |
|
|
|
|
ibyinjira= (umurongo 21x umurongo 22) |
Amafaranga |
|
|
|
|
ibyinjira umuhinzi asigarana (umurongo 23-umurongo 20) |
Amafaranga |
|
|
|
|
Ikiguzi cy’ ubwikorezi |
Amafaranga/kilo |
- |
- |
- |
|
Ikiguzi cy’ itumanaho |
Amafaranga |
|
|
|
|
imisoro |
Amafaranga/kg |
- |
|
|
|
ikiguzi cyose cy’ imenyekanishabikorwa (igiteranyo cya U25, 26 na 27) |
Amafaranga |
|
|
|
|
Igiciro ku muryango w’isoko (garagaza isoko) |
Amafaranga/kg |
- |
|
|
|
ibyinjira 2 (umuryango w’ isoko) (umurongo 21xumurongo29) |
Amafaranga |
|
|
|
|
Inyungu nyayo 2-Umuryango w’ isoko (umurongo30-(umurongo20+28) |
Amafaranga |
|
|
|
Umwanzuro
Abafashamyumvire b’ imidugudu y’ ubucuruzi bakomeza kuba ab’ ingenzi mu mikorere y’ imidugudu y’ ubucuruzi ngo hizerwe ko ubucuruzi bwashinzwe kimwe n’ imidugudu y’ ubucuruzi bikora uko bigomba. Uburenganzira ku mari bukomeza kuba ngombwa ku bucuruzi bushingiye ku buhinzi/bworozi n' imibereho myiza y' igihugu muri rusange. Ibyiringiro by’ umusaruro mwiza n’imenyekanishabikorwa biri hejuru, bityo n’ ibyiringiro byiza by’ abashoramari mu buhinzi n’ umuryango mugari muri rusange. Mu gihe impande bireba zirimo leta, ibigo by’ imari, abazana ibikoreshwa n’ imiryango; abahinzibagomba guharanira gukoresha ubumenyi bujyanye n’ igihe bwatanzwe muri aya mahugurwa mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere ya koperative.