Ibyifashishwa ngo umudugudu w’ ubucuruzi ugere ku ntego

a)Iteganyabikorwa ry’ umudugudu w’ ubucuruzi 

Iteganyabikorwa ni uburyo bwo gushimangira intumbero y’ itsinda. Rigaragaza inzira itsinda rizakoreshamo ingamba zaryo ngo rigere ku ntego zaryo.

Ibibazo by’ ingenzi mu iteganyabikorwa

  • Ni izihe mpinduka zizabaho?
  • Ni inde uzazana izo mpinduka?
  • Ni ryari zizabaho kandi zizamara igihe kingana gite?
  • Ni uwuhe mutungo (amafaranga, abantu) uzakenerwa ngo izo mpinduka zibeho
  • Itumanaho (Ni nde ukwiriye kumenya iki?)

Imidugudu y’ ubucuruzi igomba buri gihe guhanga amaso yayo ku igenamigambi ry’ ubucuruzi; igenamigambi ry’ ubucuruzi ni ikarita igaragaza inzira y’ ubucuruzi bw’ umushoramari. Iteganyabikorwa rishyirwaho rikurikije igenamigambi ry’ ubucuruzi mu gihe no mu gace runaka ariko nanone rigaragaza ibikenerwa.Iteganyabikorwa rigomba kugaragaza amakuru nka:

  • Ni iki kigiye guterwa; ingano y’imbuto/ingemwe, ifumbire ibindi bigurwa bizakenerwa bijyanye n’ ingano y’ ubutaka
  • Abakozi b’ abantu n’ imashini bikenewe
  • Ubugenzuzi bw’ ibyiciro byo kuva ku gutera, kugera ku kugurisha n’ ibikenerwa gukorwa kuri buri rwego rwasuzumwe
  • Ingano y’ amafaranga akenewe n’ aho azaturuka
  • Ni gute umusaruro uzagera ku isoko

 

b)Ibiranga iteganyabikorwa ryiza

  1. Kuba ryuzuye - Rigaragaza intambwe zose z’ ibikorwa cyangwa impinduka zigomba gushakishwa mu bice byose by’ itsinda?
  2. Risobanutse - Biragaragara uzakora iki, ryari?
  3. Rijyanye n’ igihe - Iteganyabikorwa rigaragaza umurimo uri gukorwa ubu? Ribona amahirwe ndetse n’ imbogamizi biri kuzamuka?

 

c)Uko iteganyabikorwa ryiza ry’ itsinda rikorwa; intambwe

  • Garagaza abazagira uruhare mu itegurwa ry’ iteganyabikorwa
  • Tegura inama hamwe n’ itsinda ryawe ngo mutegure itegenyanyabikorwa ryanyu
  • Mukore iteganyabikorwa rigizwe n’ intambwe z’ ibikorwa byita ku mpinduka zose zifuzwa
  • Mugenzure mwitonze iteganyabikorwa mureba ko ryuzuye
  • Murikurikirane
  • Mumenyeshe bose ibiri gukorwa
  • Muhorane amakuru y’ ibyo (n’uko) mwakoze

 

d)Urugero rw’iteganyabikorwa

intego

igikorwa

Ibiranga (ibimenyetso)

Ubishinzwe

Igihe cyo gutangira

Igihe cyo gusoza

Umutungo ukenewe

Isoko ry' umuceri

Kuvugana n’ umucuruzi

Umuguzi asura AMSC

Komite ishinzwe imenyekanishabikorwa

14/6/19

15/6/19

  • Telefoni ngendanwa
  • Ubwikorezi

Kubaka ikusanyirizo

Gusaba umukuru

Guhabwa ubutaka na leta

Umunyamabanga

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

e)Iteganyamigambi ry’ imikorere

Risobanuye ingengabihe igamije imikoreshereze myiza y’ umutungo mu mikorere n’ iyunguka mu mirimo y’ ubuhinzi/ubworozi. Ibi birimo guterera ku gihe, ingano y’ imbuto, igihe cyo gusarura no kugeza umusaruro ku isoko.

Iteganyamigambi ry’ imikorere rihinduka bitewe n’ igihingwa kuko ibihingwa bigira ibihe byo gukura bitandukanye kandi rishingira ku mutungo uhari nk'’ imvura n’ iboneka ry’ amazi, imbuto, ifumbire, ibikoresho, imashini n’ amahirwe ahari nk’ amasoko.

 

a)Ishyinguranyandiko

Keep track of financials, livestock health and crop inventroies with accurate and detailed farm records. Photo by Rachael Brugger (HobbyFarms.com) Kugirango wizere ko ucunga imari mu bucuruzi bwawe, ni ngombwa kubika neza inyandiko zabugenewe. Ishyinguranyandiko ni uruhererekane rwuzuye aho amakuru akorwa, agafatwa kandi akabungabungwa ngo azakoreshwe mu gihe kiri imbere n’ ishyirahamwe cyangwa abantu ku giti cyabo. Ishyinguranyandiko ryiza ni ingenzi mu micungire y’ ubuhinzi/ubworozi. Ntabwo ari ko ibindi bigira uruhare mu mitunganyirize y’ umusaruro byacungwa neza byose nta nyandiko zihari.

Kubera iki ari ngombwa gukora neza ishyinguranyandiko?

  1. Inyandiko zikozwe neza zikwemerera gukurikirana imikorere y’ ubuhinzi/ubworozi bwawe.
  2. Inyandiko zikozwe neza zizaba ingenzi mu kwemeza abakuguriza nk’ amabanki cyangwa ibigo by’ imari iciriritse kukuguriza.
  3. Iyo ufite inyandiko zikozwe neza, bigushoboza gutegura neza. Nk’ urugero, iyo wujuje iby’ imari bisabwa byerekanywe hano hasi, bikwereka ku iherezo ingano y’ amafaranga ukeneye, bityo ingano y’ inguzanyo ukeneye gusaba.

b)Isuzuma ry’ ikiguzi n’ inyungu

 Isuzuma ry’ ikiguzi n’ inyungu rigereranya kandi rigahuza agaciro mu mafaranga k’ inyungu n’ ibiguzi ku muryango by’ umushinga, rikagaragaza niba bikwiriye. Isuzuma ry’ ikiguzi n’ inyungurikorwa ngo harebwe uko igikorwa cyateganyijwe kizaba; cyiza cyangwa kibi. Isuzuma ry’ ikiguzi n’ inyungu ribona, rigapima ingano, rigahuza inyungu, maze rikabona, rikanakuramo ibihombo cyangwa ibiguzi byose. Ikinyuranyo hagati y’ ibyo bibiri kigaragaza niba igikorwa cyateganyijwe gikwiriye.

 

               

Ikintu

Urugero

Ingano

Ikiguzi cya kimwe

Ikiguzi cya byose

  1.  

Gutema ibihuru

Kuri Ari

 

 

 

  1.  

Gutegura umurima kurima

Kuri Ari

 

 

 

  1.  

Gutegura umurima Gusanza

Kuri Ari

 

 

 

  1.  

Gukora amabimba

Kuri Ari

 

 

 

  1.  

Ikiguzi cy’ imbuto

Imifuka

 

 

 

  1.  

Ikiguzi cy’ ifumbire mvaruganda

Amafaranga ku kilo

 

 

 

  1.  

Ikiguzi cy’ ifumbire y’ imborera

Amafaranga ku kilo

 

 

 

  1.  

Kubiba

Umubyizi

 

 

 

  1.  

Kubagara bwa mbere

Umubyizi

 

 

 

  1.  

Kubagara bwa kabiri

Umubyizi

 

 

 

  1.  

Ikiguzi cyo gutera imiti

Umubyizi

 

 

 

  1.  

Ikiguzi cyo gusarura

Umubyizi

 

 

 

  1.  

Ikiguzi cy’ ubwikorezi

Amafaranga ku kilo

 

 

 

  1.  

Ikiguzi cyo gupakira

Amafaranga ku ipaki

 

 

 

  1.  

 Kumisha

Umubyizi

 

 

 

  1.  

Ikiguzi cyose cy’ ibikorwa

 

 

 

 

  1.  

Umusaruro kuri Ari

ibiro/Ari

 

 

 

  1.  

 Igiciro cya kimwe mu murima

Amafaranga ku kilo

 

 

 

  1.  

ibyinjira= (umurongo 21x umurongo 22)

Amafaranga

 

 

 

  1.  

ibyinjira umuhinzi asigarana (umurongo 23-umurongo 20)

Amafaranga

 

 

 

  1.  

Ikiguzi cy’ ubwikorezi

Amafaranga/kilo

-

-

-

  1.  

Ikiguzi cy’ itumanaho

Amafaranga

 

 

 

  1.  

imisoro

Amafaranga/kg

-

 

 

  1.  

ikiguzi cyose cy’ imenyekanishabikorwa (igiteranyo cya U25, 26 na 27)

Amafaranga

 

 

 

  1.  

Igiciro ku muryango w’isoko (garagaza isoko)

 Amafaranga/kg

-

 

 

  1.  

ibyinjira 2 (umuryango w’ isoko) (umurongo 21xumurongo29)

Amafaranga

 

 

 

  1.  

Inyungu nyayo 2-Umuryango w’ isoko (umurongo30-(umurongo20+28)

Amafaranga

 

 

 

 

Umwanzuro

Abafashamyumvire b’ imidugudu y’ ubucuruzi bakomeza kuba ab’ ingenzi mu mikorere y’ imidugudu y’ ubucuruzi ngo hizerwe ko ubucuruzi bwashinzwe kimwe n’ imidugudu y’ ubucuruzi bikora uko bigomba. Uburenganzira ku mari bukomeza kuba ngombwa ku bucuruzi bushingiye ku buhinzi/bworozi n' imibereho myiza y' igihugu muri rusange.  Ibyiringiro by’ umusaruro mwiza n’imenyekanishabikorwa biri hejuru, bityo n’ ibyiringiro byiza by’ abashoramari mu buhinzi n’ umuryango mugari muri rusange. Mu gihe impande bireba zirimo leta, ibigo by’ imari, abazana ibikoreshwa n’ imiryango; abahinzibagomba guharanira gukoresha ubumenyi bujyanye n’ igihe bwatanzwe muri aya mahugurwa mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere ya koperative.