Uburyo bwo kwigisha

Uhugura arasabwa gukoresha uburyo bwose bushoboka yigisha izi nyigisho kugirango abahugurwa bunguke ubumenyi, imyumvire, kuzirikana ndetse no gushyira mu ngiro izi nyigisho.    The methodologies are as elaborated under; Uburyo bwo kwigisha buteye butya:

Amasomo magufi: imfashanyigisho ziteguwe zizatangwa mu buryo bw' ibiganiro mu matsinda hamwe no kwigisha herekanwa amashusho nk' amafoto, kwerekana ibishushanyo n' ikinankuru. Ubu buryo bwo kwigisha bugomba gufata igihe gito, muri rusange kitarengeje iminota 40 harimo n' iminota 10-15 yo kubaza ibibazo no kubisubiza.  Uhugura agomba kujya avangavanga uburyo amahugurwa atangwa ku buryo amasomo ataba ashoreranye ahubwo hagati y' isomo n' irindi cyangwa se hagati mu isomo agacishamo ubundi buryo bwo guhugura.

Kwigira ku icungamutungo ry' ikigo kinini (Igitabo cy' ikigo cy' ubucuruzi) kigomba kwifashishwa nk' igikoresho mu gufasha abahugurwa gusobanukirwa uko ibigo binini bikora imirimo ibyara inyungu bazirikana ko bakorera mu kibuga aho ipiganwa rirushaho kwiyongera.  Ibi ni ukuberako ubucuruzi bushingiye ku miterere y' isoko bwubakiye cyane ku buryo abikorera bakoresha mu bikorwa byabo bibyara inyungu.  Ubu buryo bugomba gukoreshwa mu rwego rwo gushishikariza abahugurwa guhuza ibikorwa no kwiyemeza gushaka abaguzi bemewe n'amategeko ndetse no kuganira n' abandi bahuje ibikorwa cyangwa abo buzuzanya mu ruhererekane nyongeragaciro

Kwigira ku ngero zigaragara: ingero z' ibikorwa bigaragara zisobanutse zigomba kuba zahiswemo neza zikifashihwa mu gufasha abitabiriye amahugurwa kwigira ku ngero ngiro, bityo bigatuma uburyo bwo kwiga buba ari ingirakamaro, butagoye kandi bwumvikana neza.

Iby' ingenzi byo kwitabwaho byaba:

  • Abahinzi/Aborozi b'ubushobozi buke/amakoperative bungukira mu kugurishaku bacuruzi bemewe n' amategeko ( inganda, amaduka acuruza ibikomoka ku buhinzi n' ubworozi)
  • Ubuziranenge n' ibindi umusaruro ugomba kuba wujuje bisabwa n' abaguzi b' ingenzi
  • ubufatanyabikorwa mu bikorwa bibyara inyungu

Ikinanshingano: Uhugura agomba gufasha abitabiriye amahugurwa ku buryo buri wese agaragara mu mwanya umwe mu igize uruhererekane rw' igurisha ry' ibikomoka ku buhinzi/ubworozi ku muguzi wemewe; igikorwa cy' ikinankuru uhugura ayobora igikorwa afasha kugirango buri wese agire uruhare muri cyo.  Uburyo bw' ikinanshingano bugamije kugaragaza uko amasomo yizwe yashyirwa mu bikorwa. Ni uburyo bworoshye bwakoreshwa igihe cyose umuntu yaba agamije guhugura no kubaka ubushobozi mu bahinzi/borozi b' ubushobozi buke.

Ibiganiro mu matsinda: abitabiriye amahugurwa baba mu biganiro bitandukanye bakorera mu matsinda bifashishije uburyo bw' igitabo cy' ikigo cy' ubucuruzi n' izindi nyigisho. Imikoro mu matsinda ituma bahugurwa barushaho gusangira ubunararibonye n' ibitekerezo.

Kwifashisha ibigaragarira amaso: ibigaragarira amaso n' iby'ikoranabuhanga birimo amashusho yerekana ingano y' ikintu mu bindi, ayerekana imiterere y' ikintu, amashusho agenda/avuga /imbarankuru bizakoreshwa mu kuzamura ireme ry' amahugurwa ndetse no kwihutisha gufata ibyigishijwe.