Ubumenyi mu by' ubucuruzi
Ubumenyi mu by' ubukungu: ubumenyi mu by' ubukungu ni ukuvuga ubumenyi n' ubuhanga bukenewe bwafasha umuntu gufata ibyemezo bikwiye kandi byunguka ku mikoreshereze y'amafaranga. Kugira ubumenyi mu by' ubukungu bisobanuye ko abahinzi/borozi basobanukiwe indangagaciro z' ibanze mu bukungu. Igihe abahinzi b' ubushobozi buke bashobora gufata ibyemezo bikwiye ku mikoreshereze y' amafaranga, baba bafite amahirwe yo gutera imbere mu bucuruzi bw' imboga n' imbuto. Bazaba kandi bashobora kugira amafaranga yo gukemura ibibazo bitunguranye ndetse n' ibindi by' ingenzi nko kwishyura amashuri y' abana, guhaha ibibatunga no kugira icumbi. Ubumenyi mu by' ubukungu bizabafasha kandi gushobora kwemeza ibigo by'imari kubaguriza amafaranga. Igihe abahinzi b' ubushobozi buke babuze ubumenyi mu by' ubukungu, birashoboka cyane ko bafata ibyemezo bitanoze byashobora gushyira imiryango yabo mu kaga ndetse n' imishinga yabo y' ubuhinzi bw' imboga/imbuto/indabp.
Ibi byaba bimwe mu bibazo
- Ni gute kandi ni he wafungura konti mu kigo cy' imari kugirango ushobore kuzigama amafaranga yawe
- Kwandika mu gitabo igikorwa cyose ukoze cyerekeranye n' ubukungu ku buryo ushobora kumenya neza ibyinjira n' ibisohoka
- Ni gute washobora kubona ubufasha mu by' imari mu buryo bw' inguzanyo kugirango ushobore kongera ibikorwa bwawe bibyara inyungu mu buryo burambye