Akamaro k' imiyoborere mu itsinda ry' ubucuruzi

Imiyoborere  ni ngombwa kugirango habeho:

  • Gukurikirana no kuzamura imikorere y' itsinda
  • Guhuza ibikorwa by' abanyamuryango bose
  • Gushimangira imibanire myiza y' abanyamuryango hagati yabo
  • Gutuma  abanyamuryango bose bitabira ibikorwa by' itsinda
  •  Kuba nyambere mu gushaka umubano n' izindi nzego hanze y' itsinda
  • Guha itsinda icyerekezo gihamye
  • Guhagararira itsinda mu nzego n' imiryango itandukanye
  • Kugaragaza no gusobanura intumbero y' itsinda
  • Imiyoborere myiza ituma buri wese ashobora kugaragaza impano nziza imurimo

 

umwanzuro

Kuba abahinzi batoya bagomba kugira ubushobozi bwo guhabwa serivisi z' imari no kumenya kuyikoresha neza ari ikintu cy' ingenzi ku isi hose, ntibigirwa impaka.  Ubushobozi bwinshi budakoreshwa buri mu biganza by' abafite bikeya cyane cyane muri Afurika, butanda icyizere ku kwihaza mu biribwa haba ku rwego rw' itsinda ndetse n' ibisubizo rusange byo kugaburira abaturage b' isi bakomeje kwiyongera

Ni ngombwa rero ko guhabwa serivisi z' imari no kuyicunga neza ku bahinzi/borozi baciriritse bihabwa umwanya wa mbere n' abafatanyabikorwa mu iterambere kuko bifasha kurandura ubukene mu miryango yo mu cyaro kandi bigafasha kubungabunga ibidukikije. Ikindi kandi, abatera imbere mu  bikorwa bibyara inyungu ku rwego urwo ari rwose rwo guhinga, kongera agaciro no gucuruza ibikomoka k' ubuhinzi batuma bahinduka abashakirwaho ibicuruzwa kuri buri rwego ku buryo buhoraho kandi abahinzi/borozi ndetse n' amashyirahamwe yabo y' ubuhinzi batera intambwe bagana ku buziranenge bwemewe ku isoko, bigatuma bongera umusaruro n' amahirwe yo gukura.

Duhereye ku byavuzwe haruguru, izi nyigisho zizafasha mu guha abahinzi/borozi ubushobozi bongererwa ubumenyi ku micungire y' umutungo, kwegerezwa serivisi z' imari ndetse no gukorera hamwe n' abandi.